Maroc yasabye u Butaliyani ibisobanuro ku rupfu rw’Umunya-Maroc wapfiriye mu maboko ya Polisi
Rabat yasabye Guverinoma y’u Butaliyani gutanga ibisobanuro birambuye ku rupfu rwa Abderrahim Fakir, Umunya-Maroc w’imyaka 42, wapfuye nyuma yo gufatwa n’abapolisi mu mujyi wa Bologna, ibyateje imyigaragambyo ikomeye muri uwo mujyi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc yatangaje ko yasabye u Butaliyani gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uko Fakir yapfuye ndetse n’ababifitemo uruhare, bagakurikiranwa n’amategeko nibaramuka bahamwe n’icyaha.
Ambasade ya Maroc mu Butaliyani na yo yavuze ko ari ingenzi ko ukuri kose kuri uru rupfu kujya ahagaragara binyuze mu iperereza rikozwe mu mucyo, ridafite aho ribogamiye kandi ryubahirije amategeko.
Ku ruhande rw’u Butaliyani, Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yavuze ko urupfu rwa Fakir “rutemewe” kandi ko ukuri rugomba gushakishwa kugeza ku ndunduro.
Yagize ati: “Birakenewe ko harebwa niba hari ababifitemo uruhare, kandi iperereza rigakorwa mu buryo bukomeye kandi butabogamye. Ukuri kugomba kumenyekana kugeza ku iherezo.”
Meloni ariko yanamaganye imyigaragambyo yakurikiye uru rupfu, avuga ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma abantu batera abapolisi, bangiza ibikorwa remezo cyangwa bagashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Urupfu rwa Fakir rwakuruye uburakari bw’abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu ndetse ubutabera bugakora akazi kabwo.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
Ufite amakuru, igitekerezo cyangwa igikorwa ushaka ko kimenyekana? Twandikire kuri WhatsApp kugira ngo tugufashe kukigeza ku baturage binyuze kuri Uruvugiro.rw.
