Nyamasheke: Abantu bataramenyekana bateye urugo, biba amafaranga banatema nyirarwo
Umucuruzi w’amatungo wo mu Karere ka Nyamasheke ari kuvurirwa ibikomere nyuma yo kugabwaho igitero n’abajura bataramenyekana bateye iwe mu rugo bakamukomeretsa bikomeye, bakanamwiba amafaranga arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, ahagana saa munani n’iminota 32 z’ijoro (02:32), mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke.
Amakuru avuga ko uwagabweho igitero ari Barutusanumwe Zakaliya, uzwi ku izina rya Ndikubwimana, usanzwe akora ubucuruzi bw’amatungo.
Bivugwa ko Zakaliya yakangutse asanga abantu bataramenyekana bahagaze mu cyumba cye. Mbere y’uko agira icyo akora, bahise bamutera bamukubita intwaro zikomeretsa, bamutema ku kaboko no ku bindi bice by’umubiri.
Nyuma yo kumukomeretsa, abo bajura bivugwa ko batwaye amafaranga arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, bahita bahunga.
Zakaliya yahise ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, mu gihe inzego z’umutekano zatangiye iperereza ryo gushakisha abagabye iki gitero no kubageza imbere y’ubutabera.
Inkuru yateguwe hashingiwe ku makuru yatangajwe na Sam Kabera kuri X.
Igategurwa na Ramesh Nkusi.
📞 Ufite amakuru cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe kuri Uruvugiro.rw? Watwandikira kuri WhatsApp.
