Abacuruzi muri Expo Gikondo baribaza impamvu abantu batari kwitabira.
Ugereranyije n’imyaka yashize ubona ubwitabire bwa bantu muri Expo Gikondo bwaragabanyutse cyane mu buryo bukabije.
Mu masaha sa saa sita tariki 6/08/2024, umunyamakuru ukorera ikinyamakuru Uruvugiro yageze mu cyanya ahari kubera Expo Gikondo maze asanga harimo abantu bacye cyane kandi byari bimenyeranywe ko ariya masaha abantu baba ari benshi.
Abacuruzi baganiriye n’umunyamakuru bagiye bagaragaza imbogamizi zabayemo harimo guhanika ibiciro ku binjira ndetse ugasanga uwaje uyu munsi atashobora kugaruka cyangwa ngo ashishikarize abandi kuhagana.

Ikindi n’uko ibikorwa by’imyidagaduro byaganutse cyane ku buryo kumva n’igikurura abahagana ni hafi ya ntacyo.


Bamwe bakomoza kuba ibintu byarahenze kandi abantu Bari baramenyereye ko muri Expo Ari ho honyine ibicuruzwa bidahenda.

Mu bacuruza ibinyobwa n’ibiribwa bo bâti n’ukwirirwa akaboko gatangiye itama Kuko twe twarumiwe.
Umuvugizi wa PSF aherutse gutangariza abanyamakuru ko abantu bagomba kujyenda bakira impinduka nkizi Kuko ngo n’ibiciro kw’isoko byarahenze kandi amafaranga 1000frw umuntu yishyura ku muryango, arumva atari menshi kuburyo yabuza abantu kwitabira iri murikagurisha.
