Mu murenge wa Muhima habaye gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwishyura umusanzu wa Mituweli.
Mu murenge wa Muhima habaye gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwishyura umusanzu wa Mituweli.Iki gikorwa cyaranzwe no gushimira abafatanyabikorwa bagize uruhari mu kwishyurira imiryango itishoboye kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuvuzi.Abafatanyabikorwa b’Umurenge kandi bongeye guhiga kugira uruhare muri Mituweli 2024-2025 aho ku ikubitiro hakusanyijwe Umusanzu ungana na Miliyoni enye n’ijana na mirongo itandatu na bine (4,164,000 Frw).



Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basinyanye amasezerano n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ko kuwa 30 Nzeri 2024 Mituweli izaba yareshejwe 100%.kandi banashimira abaturage ko aribyo babigiramo uruhare kandi babyishimiye.
Gutangiza Ubukangurambaga bw’ISUKU HOSE
Abitabiriye Ubukangurambaga basobanuriwe ibigiye gukorwa mu bukangurambaga bw’ISUKU HOSE aho buzibanda ku micungire y’imyanda y’ibishingwe n’iy’amazi yanduye.Kubarura ingo zitishyura ibishingwe(Zidakorana na Company) no kuzikangurira gukorana nayo,Kumenya neza imicungire y’imyanda y’ibishingwe,kumenya Ingengabihe y’imitwarire y’imyanda,no gukora imirimo ihuriweho y’ibikorwa by’isuku (Igitondo cy’Isuku, Imiganda idasanzwe)
Habayeho kandi gusinyana amasezerano ya Tujyanemo kw’inzego zose muri ubu bukangurambaga bw’Isuku hose.
Abayobozi b’amasibo basinyanye n’Abayobozi b’imidugudu,ndetse n’abayobozi b’Imidugudu basinyana n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari,n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basinyana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
Urwego rw’unganira izumutekano,DASSO rwari ruhagarariwe n’umuhazabikorwa nawe wasinyanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge,kimwe n’umuyobozi wa Inzira Nziza Services Company ifite inshingano zo gutwara imyanda y’ibishingwe.
Umuyobozi wa New Life NT & MV Ltd ifite inshingano mu isuku y’imihanda minini ya Kaburimbo n’iy’amabuye yasinyanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.Abitabiriye bibukijwe ko ubu bukangurambaga bugomba gushingira ku Isibo n’Umudugudu.

Icyumweru cyahariwe serivizi z’irangamimerere guhera tariki 27/8/2024 kugeza 3/9/2024.
Abitabiriye basobanuriwe serivisi ziri gutangwa muri iki cyumweru cyahariwe Serivisi z’irangamimerere banakangurirwa kwegera Umukozi Ushinzwe irangamimerere kugirango abafashe kuzibona byihuse.
Gushimira Abanyeshuri bitwaye neza mu Ishuri k’ubufatanye n’umufatanyabikorwa ALIRIS
Umurenge wa Muhima umaze imyaka 2 ufite Umuhazabikorwa wa ALIRIS aho yagiye afasha abana baturuka mu miryango itishoboye;

Uyu munsi hashimiwe abanyeshuri 20 batsinze neza amasomo yabo aho uwa mbere yahawe ishimwe ry’amafaranga 50,000 Frw na Certificate.


Abanyeshuri bose uko ari 20 bahawe ibikoresho by’ishuri, Ibikoresho by’isuku banahabwa tickets zizabasubiza ku mashuri yabo byose bifite agaciro ka 1,000,000 Rwf kandi Umuhazabikorwa azakomeza kubishyurira amafaranga y’ishuri kugeza basoje S. 6.


Ni igikorwa cyasojwe no gusangira kw’Abayobozi, Umufatanyabikorwa, Abanyeshuri n’ababyeyi babo.

MUHIMA SECTOR,uko musanzwe muri kw’isonga mu mihigo ninako muzakomeza kuba kw’isonga mu mwaka wa 2024/2025