Gasabo-Kimironko:Abakorera mw’isoko ryabazunguzayi riri mu marembo ya Gare bahawe icyumweru kimwe kuba bimutse.
Abazunguzayi bakorera mu karere ka gasabo umurenge wa Kimoronko mw’isoko bubakiwe rikorera mu marembo ya gare ku muhanda w’igitaka werekeza kw’isoko rinini rya Kimironko,bahawe nyirantarengwa cy’icyumweru kimwe kuba bahimutse
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimoronko MUSASANGOHE Providence Ari kumwe na Dasso ndetse n’tsinda rigenzura isuku, bahageze mu masaha ya saa sita nyuma yo kuhagenzura Bagirana ikiganiro na Rwiyemezamirimo w’ubatse iri Soko rimaze imyaka 10 rikorerwamo bisabwe n’akarere ka Gasabo icyo gihe.


Nyuma y’ubugenzuzi ubuyobozi bw”umurenge bwasanze hari ibigomba gukorwa harimo no ku rivugurura bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Abakorera muri iryo Soko bavuganye n’umunyamakuru wacu bamutura agahinda ko kuba bahawe nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba bimutse muri iri soko,kakibaza impamvu batigeze bafata umwanya ngo babibaganirize bashake aho berekeza.
Umwe mu bagore bahoze bacururiza mu muhanda (abazungizayi),Ati “mu byukuri mfite agahinda gakomeye ko kuba bagiye kutwirukana muri iri Soko, babizi neza ko ryari ridufatiye runini.Njye maze igihe cy’imyaka 4 mpakorera nyuma yo gukangurirwa kuva mu muhanda nkareka ubuzunguzayi.None nderekeza he ? N’abana mfite bangana gutya? bansubije mu muhanda kwongera kwirukanka n’inzego z’umutekano.Mu byukuri nakababaro kavanze n’agahinda gusa .

Kimwe n’abandi byagenzi be,bahurizaga ku kuba ubuyobozi bwari barabatekerejeho bakabashakira aho gukorera,ibintu bakiriye neza bakanabashimira,none bakaba babirukanye batabateguje.Bati “ubuzima bugiye kudusharirira, bagiye kudusubiza inyuma harimo n’abamwe muri twe bagiye gusubira mu muhanda.

Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye Rwiyemezamirimo w’ubatse iri Soko kwubahiriza amabwiriza yahawe mu nyandiko.akavugurura iri soko bijyanye igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Mu minsi yashize Umujyi wa Kigali yatangaje ko hari amasoko arenga 28 ubu yubakiwe abazunguzayi bagera kuri 3,900 kandi hari n’andi bakomeje kubakwa.
