Hakuzimana Abdoul Rashid yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw

Hakuzimana Abdoul Rashid yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahanishije Hakuzimana Abdoul Rashid igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha yari akurikiranyweho birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri muri rubanda ndetse no gukwiza ibihuha yakoze yifashishije umuyoboro wa YouTube.

Ni icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024 i Nyanza.

Urubanza rwa Hakuzimana rwaherukaga muri Nzeri 2024, aho Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 14, mu gihe we yasabaga kugirwa umwere nubwo atari yireguye ku byaha byose yaregwaga kuko yari yarahisemo guceceka mu rukiko.Yavugaga ko igihe cyose yagiye atumizwa mu rukiko byabaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ko ntawamureze, ahubwo we yari yiteguye kurega umushinjacyaha ko yiyitirira Ubushinjacyaha.

Ku wa 10 Nzeri 2024, mu rubanza ruheruka, ni bwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwifuza ko Hakuzimana Abdul Rashid yahamwa n’ibyaha byose bwamuregaga, birimo gutangaza amakuru y’ibuhuha, guhakana no gupfobya Jenoside n’ibindi, agahanishwa igifungo cy’imyaka 14 n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko, rwavuze Hakuzimana ahamijwe ibyaha byose, kandi ko akatiwe kimwe cya kabiri cy’igifungo Ubushinjacyaha bwifuzaga, ikaba imyaka irindwi y’igifungo ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.Hakuzimana Abdul Rashid yatawe muri yombi ku wa 28 Ukwakira 2021. Yari amaze hafi imyaka atatu mu maboko y’ubutabera aburanishwa.Ari mu baburanyi bakunze kugora ubutabera cyane, aho yagiye agaragaza kutumvikana n’urukiko, akinubira uko afunzwe, ko adahabwa ikoranabuhanga rigezweho ngo yifashishe mu manza ze n’ibindi.Hakuzimana Rashid yakunze kuvuga ko ari umunyapolitiki, akavuga ko ibyo yarezwe ari ibitekerezo bye yatanze kuri YouTube

 

 

 

.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *