UNICEF, Ishami ry’u Rwanda, ryashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Andy Bumuntu
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, Ishami ry’u Rwanda, ryashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Andy Bumuntu mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo byo mu mutwe bakunze guhura n’ihohoterwa ndetse n’ibindi bibazo.Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Ukwakira ku munsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko hari ibibazo byinshi urubyiruko rukunda guhura nabyo bigatuma bishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, ndetse bamwe bagahohoterwa kubera kutagira ubarengera.Yavuze ko binyuze mu gukora ubukangurambaga, bagira uruhare rwo kugira ngo abantu bamenye ko ibyo bibazo bihari kandi abafite ibyo bibazo bamenye uko babona ubuvuzi. Hari kandi no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ndetse no kurwanya imirire mibi.Julianna yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kugeza kure ubukangurambaga bwabo, bahisemo gukorana na Andy Bumuntu nk’umuntu ufite ijwi rigera kure by’umwihariko mu bakiri bato.Ati “ Impamvu twahisemo Andy ni uko afite impano zitandukanye, harimo kwita ku buzima bwo mu mutwe, rero twabonye ko ari ibintu ashyiraho umutima cyane. Ikindi hari uburyo abakiri bato bamwumva.”
And Bumuntu, yavuze ko yishimiye gukorana na UNICEF by’umwihariko gukorera ubuvugizi abana bafite ibibazo bitandukanye.Yagize ati “Mbere na mbere ni ugukora ubuvugizi ku bagenerwa bikorwa, ukabagenera ubutumwa bubagenewe, bakamenya ko kugira ikibazo cyo mu mutwe bitavuze guseba, kumva ntacyo bamaze, cyangwa se kubona umuntu ufite icyo kibazo bakumva ko ari igicibwa, ahubwo bakwiriye kumenya aho bagomba kujya kwaka ubufasha, ibyo ni ibizadufasha mu kubaka umuryango Nyarwanda.”Yakomeje avuga azakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ubwo butumwa bwose bugere kuri bose.




