Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yasezerewe mu mikino ya CECAFA kuri iki Cyumweru nyuma yo kunyagirwa na Tanzania U 20 ibitego 3-0
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yasezerewe mu mikino ya CECAFA kuri iki Cyumweru nyuma yo kunyagirwa na Tanzania U 20 ibitego 3-0, mu mukino wabereye kuri AZAM Complex kuri uyu mugoroba.Amavubi U 20 yaje muri uyu mukino abizi ko agomba gutsinda kugira ngo agumane amahirwe yo kuba yagira inzozi zo kuzamuka mu itsinda byanayihesha itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka kizakinwa umwaka utaha.
Izi nzozi ku ikipe ya Eric Nshimiyimana nta nubwo zabaye nka bya bitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura, dore ko hakiri kare cyane Tanzania yari mu rugo yashyize akadomo ku byatekerezwaga byose ubwo Zidane Sereri yatsindaga igitego n’umutwe ku munota wa gatatu w’umukino bigashyira imbere iyi kipe yari mu rugo.Amavubi U20 nk’uko bisanzwe yihariye umukino ndetse agerageza kurema amahirwe yo gutsinda, gusa ibitego bibiri bya Sabri Kondo byatumye Tanzania U 20 ishimangira intsinzi n’umwanya wa mbere, yegukana umukino ku bitego 3-0.
Gutsindwa uno mukino bivuze ko Amavubi mato yahise asezererwa mu itsinda A nubwo agisigaje umukino azahuriramo na Djibouti ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024.Iyi kipe iza ku mwanya wa kane mu itsinda n’inota rimwe, mu gihe Tanzania iriyoboye n’amanota icyenda, igakurikirwa na Kenya n’amanota arindwi, mu gihe Sudani ifite amanota atandatu ikaza ku mwanya wa gatatu.Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza, mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20 kizakinwa mu mwaka wa 2025.
