Nyarugenge-Biryogo: Fagitire y’amazi ya Wasac no kutagira ikigega mu byatumye ubwiherero rusange bufungwa.

Nyarugenge-Biryogo: Fagitire y’amazi ya Wasac no kutagira ikigega mu byatumye ubwiherero rusange bufungwa.

♦Yanditswe na Ramesh Nkusi 

Hashize amezi agera kuri 2 ubwiherero rusange bwubatswe mu murenge wa Nyarugenge akagari ka Biryogo,bufunzwe, biravugwa ko havutsemo ibibazo bitandukanye,muri ibyo harimo kutishyura fagitire ya Wasac, kutagira ikigega n’ibindi.

Nyuma yo kubufungura ku mugaragaro, ubuyobozi bw”umurenge wa Nyarugenge bwahashakiye rwiyemezamirimo, bumvikana uburyo azajya abucunga.

Nyuma y’igihe gito atangiye gukora haje kugaragaramo ibibazo bitandukanye barabufunga.Mu bibazo byagaragaye harimo kutagira ikigega cy’amazi,ndetse no kuba nta muriro w’amashanyarazi unyura muri cash power bafite kujyeza ubu.

Ubwiherero nta kigega cy’amazi bugira

Sibyo gusa ubwo hubakwaga ubu bwiherero hari fagitire y’amazi yakoreshejwe itigeze yishyurwa, mu byatumye hafungwa burundu.

Umwe mu bayobozi utashatse ko imyirondoro ye itangazwa ku mpamvu z’umutekano we mu kazi, yatwemereye ko ibi bibazo bihari bakaba bategereje ko ubuyobozi bw”umurenge ko bwakemura iki kibazo. Ubu bwiherero rusange bwagiye bwumvikanamo ikibazo,birandikwa mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga,Icyo gihe abaturage basabaga ko kubufungurwa kuko babonaga bwaruzuye, ariko hashira igihe kinini budakoreshwa, ubuvugizi bwarakozwe haza gufungurwa,birangira nogukoreshwa,none hongeye  gufungwa.

Abaturage barasaba inzego zibishinjwe kwubahiriza ibisabwa kugira ngo ubu bwiherero bwongere bufungurwe Kuko bubafitiye akamaro.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda, riha abanyarwanda bose uburenganzira ku buzima bwiza, ndetse Leta ikagira inshingano zo guteza imbere ibikorwa nkenerwa ngo ibyo bishoboke. Aha ariko, Nta wavuga ubuzima bwiza ngo yirengagize ingingo abantu bose bahuriraho yo gukenera ubwiherero, haba ku nzira, mu rugo, ku kazi ndetse n’ahandi ku mpamvu zinyuranye.

Ubwiherero bukenerwa n’abihitira, baba abamara umwanya uringaniye n’umunini aho bazindukiye, baba abashyitsi n’abasangwa, abahujwe no gusangira, abateranijwe n’ibibazo n’ababazaniye ibisubizo, ndetse n’abahanganye.

Ni yo mpamvu, itegeko rigenga ibidukikije ryo muri Kanama 2018, ingingo ya 37 irebana n’amazi n’isukura ivuga ko Leta ifite inshingano zo gushyiraho ubwiherero rusange mu rwego rwo gufasha rubanda kubona aho bikiranurira n’umubiri hagamijwe kwimakaza isuku no kurengera ibidukikije.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *