Kicukiro-Gatenga: Bahangayishijwe n’irerero ritangiye gusenywa na ruhurura

Yanditswe na Ramesh Nkusi

Abaturage batuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro mu kagari ka Karambo,bahangayishijwe n’irerero ritangiye gusenywa na ruhurura. Bamwe mu bahatuye bavuga ko iri rerero riri mu kibanza cy’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, ariko rikaba ryarakodeshejwe n’umuntu ku giti cye

Umuyobozi w’irerero utigeze ashaka gutangaza amazina ye cyangwa amazina y’irerero abereye umuyobozi,avuga ko rizwi n’inzego zibanze ndetse ko ntakibazo rifite.

Ruhurura yasatiriye iyi nyubako y’irerero
Inkuta zaranduye ntiziheruka agasuku

Abana baryama mu cyumba ruhurura yasatiriye

Imibereho yiri rerero mu byukuri ubona ko ishobora guteza umutekano mucye ku bana baharererwa nkuko bitangazwa n’abahaturiye.

Abaturage Kandi barasaba ubuyobozi kwita kw”isuku yiri rerero ndetse n’amafunguro aba bana bato bahafatira, akagenzurwa bitewe n’umwanda ugaragara mu kumba bayateguriramo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga bwana Mugisha Emmanuel,yatangarije ikinyamakuru uruvugiro ko ikibazo cya za Ruhurura kiri gushakirwa igisubizo n’umujyi wa Kigali ariko noneho ko bagiye kugenzura ko iri rerero ritashira ubuzima bw’abana mu kaga.

Ifoto y’umwana yagaragaye akamkakamba ku biti bimeze nk’urwego

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, aherutse kuvuga ku kibazo cya za ruhurura igihe hagaragaraga ifoto y’umwana akambakamba ku kiraro cyimeze nk’urwego, ati“Mu gihe Umujyi wa Kigali urimo gushakisha uburyo wakora iyi ruhurura hamwe n’izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze iki kiraro mu gihe cya vuba.”

Nkusi Ramesh

One thought on “Kicukiro-Gatenga: Bahangayishijwe n’irerero ritangiye gusenywa na ruhurura”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *