Ngoma- Rukumberi:Yishwe aciwe umutwe barawutwara igihimba bagita mu rwina

Ngoma- Rukumberi:Yishwe aciwe umutwe barawutwara igihimba bagita mu rwina

Mu murenge wa Rukumberi,akagari ka Rubago umudugudu wa Kabungo akarere ka Ngoma haravugwa inkuru y’eupfu rw’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65 wishwe aciwe umutwe barawutwara igihimba bagita mu rwina.

Ibiro by’umurenge wa Rukumberi

Umwe mu baturage warerewe muri uru rugo rwa Nyakwigendera wavuganye n’umunyamakuru w’uruvugiro.rw yamutangarije ko Nyakwigendera bamubuze kuva kuwa kane,batangira ku mushakisha aza kuboneka kuwa gatanu mu rwina yishwe aciwe umutwe nawo bawutwaye,bahasiga igihimba gusa.

Abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano zirahagera nuko umurambo wa Nyakwigendera utwarwa gukorerwa isuzuma ndetse basigara bahiga abo bagizi nabi bishe uyu mukecuru urwagashinyaguro,banashakisha igice cy’umubiri kitari  cyaboneka igihe twateguraga iyi nkuru.

Nyakwigendera wishwe aciwe umutwe bakawutwara

Twagerageje kuvugisha urwego rw’iguhugu rw’ubugenzacyaha RIB,ariko ntirwatwitaba. Mu gihe tumenye amakuru yandi arenze aya tuzayatangaza mu nkuru yacu ivuguruye.

Inzego z’umutekano ntizihwema guhamagarira umuturarwanda wese kurwanya no kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose cyatuma habaho ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bituma hariho  abatakaza ubuzima ku buryo bw’amaherere.bakangurira buri wese kuba ijisho rya mugenzi we,no gutanga amakuru ku gihe.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *