Erias Lukwago wahoze ari Meya wa Kampala yatawe muri yombi
Erias Lukwago wahoze ari Meya wa Kampala yatawe muri yombi
KAMPALA, Uganda – Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’abantu bataramenyekana bamukuye iwe mu rugo rwe ruherereye i Wakaliga.
Kugeza ubu, ibisobanuro birambuye ku buryo iki gikorwa cyakozwemo ntibiramenyekana, ndetse n’impamvu yaba yafashwe ntiratangazwa ku mugaragaro.
Amakuru y’ifatwa rye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje impungenge ku mutekano we ndetse banasaba ko inzego zibishinzwe zitanga amakuru asobanutse ku byabaye n’aho aherereye.

Kugeza ubu nta tangazo rirashyirwa hanze n’inzego z’umutekano cyangwa ubuyobozi bwa Uganda ryemeza cyangwa risobanura iby’iri fatwa.
Erias Lukwago ni umwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri Uganda ndetse akaba yarakunze kunenga ubutegetsi buriho. Ifatwa rye ryaje rikurura impaka n’ibibazo byinshi mu gihe igihugu gikomeje kwinjira mu bihe bya politiki birimo ubushyamirane hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’inzego za leta.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru, kandi amakuru mashya niyaboneka turayabagezaho.
