Perezida Kagame yashyizeho Brig. Gen. Patrick Karuretwa nk’Umuvugizi mushya wa RDF

Perezida Kagame yashyizeho Brig. Gen. Patrick Karuretwa nk’Umuvugizi mushya wa RDF

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame yashyizeho Brig. Gen. Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

 

Brig. Gen. Karuretwa asimbuye Brig. Gen. Ronald Rwivanga wari umaze igihe ari Umuvugizi wa RDF. Rwivanga aherutse guhabwa inshingano nshya zo kuyobora umutwe w’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe gutabara byihuse no gutanga ubutabazi mu bihe by’amage n’ibindi bibazo byihutirwa.

 

Iri hindurwa ryatangajwe mu gihe RDF ikomeje ibikorwa byayo byo kubungabunga umutekano w’u Rwanda no kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Brig. Gen. Patrick Karuretwa agiye gutangira inshingano zo kuvugira RDF, aho azaba ashinzwe kugeza ku baturage n’itangazamakuru amakuru ajyanye n’ibikorwa, gahunda n’imikorere y’Ingabo z’u Rwanda.

 

Ishyirwaho rye ryitezweho gukomeza kunoza itumanaho hagati ya RDF, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rw’umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *