Abacuruzi bo mu Isoko rya Kimironko batabaza kubera ibura ry’amazi mu bukarabiro, basaba ubuyobozi gutabara
Kigali – Abacuruzi bakorera mu Isoko rya Kimironko bavuga ko bamaze igihe bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi yabuze mu bukarabiro bwagenewe gukarabiramo intoki, ibintu bavuga ko bibangamira isuku n’ubuzima bwabo ndetse n’abakiriya basura iri soko buri munsi.
Aba bacuruzi bavuga ko nubwo gukaraba intoki no kubungabunga isuku ari itegeko risabwa buri wese, bo basigaye babikora bigoranye kubera ko amazi atakiboneka aho yagenewe gukoreshwa muri iryo soko.

Bamwe muri bo bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko cyakabaye cyarakemutse dore ko Isoko rya Kimironko ari rimwe mu masoko manini kandi asurwa n’abantu benshi buri munsi.
Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Biratangaje kubona isoko rinini nk’iri rimara igihe ridafite amazi mu bukarabiro. Isuku ni inshingano za buri wese, ariko biragoye kuyubahiriza mu gihe ibikorwa remezo by’ibanze bidahari.”
Aba bacuruzi bavuga ko bafite impungenge z’ingaruka iki kibazo cyateza ku buzima bw’abaturage, cyane cyane mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Basabye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo ndetse n’Umujyi wa Kigali kugira icyo bakora kugira ngo bahwiture ubuyobozi bw’isoko bukemure iki kibazo mu maguru mashya.
Bagize bati: “Turasaba MINISANTE, ubuyobozi bw’Umurenge, Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali kudutabara bagakurikirana iki kibazo. Ubuyobozi bw’isoko bukwiye kubazwa impamvu amazi amaze igihe adahari kandi ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.”
Aba bacuruzi bavuga ko bifuza kubona igisubizo kirambye kugira ngo bongere gukorera ahantu hubahiriza amahame y’isuku n’isukura, bityo bakomeze kwakira abakiriya mu buryo butekanye kandi butabangamiye ubuzima rusange.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Isoko rya Kimironko ntiburagira icyo butangaza kuri iki kibazo abaturage n’abacuruzi bavuga ko kimaze igihe kibahangayikishije.
