Agahinda Mu Itangazamakuru! Joseph Sseruwoza Wakoreraga BBS TV Yitabye Imana

Agahinda Mu Itangazamakuru! Joseph Sseruwoza Wakoreraga BBS TV Yitabye Imana

KAMPALA – Umuryango w’itangazamakuru muri Uganda watewe agahinda n’urupfu rwa Joseph Sseruwoza, umunyamakuru wari usanzwe ukorera BBS TV aho yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

 

Sseruwoza yari umwe mu banyamakuru bafite ubunararibonye mu gutara no gutangaza amakuru ya politiki n’imiyoborere. Mu kazi ke, yamenyekanye cyane kubera ubunyamwuga, ubushishozi no kwegera amakuru y’ibibera mu Nteko Ishinga Amategeko, ibintu byatumye yubaka izina rikomeye mu mwuga w’itangazamakuru.

Mbere yo koherezwa gukorera muri Parliament, Joseph Sseruwoza yari yarakoze inkuru zitandukanye ku bibazo bireba abaturage ndetse n’ibikorwa bya Leta, aza kugirirwa icyizere na BBS TV cyo gukurikirana imwe mu nzego zikomeye zifata ibyemezo muri Uganda.

 

Amakuru y’urupfu rwe yatunguye benshi mu bakoranaga na we ndetse n’abakurikiranaga ibikorwa bye, mu gihe icyateye urupfu rwe kitaratangazwa ku mugaragaro.

 

Abanyamakuru, abanyapolitiki n’inshuti ze bakomeje kumwibuka nk’umunyamwuga wari wiyeguriye ukuri no kugeza amakuru ku baturage.

 

Andi makuru ajyanye n’urupfu rwe ndetse n’itegura ry’ikorwa ry’umuhango wo kumusezeraho aracyategerejwe.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *