Bobi Wine N’Abamufasha Bose Bazicwa Keretse Binjiriye Muri Uganda Banyuze Muri Kenya” – Ubutumwa bwa Muhoozi Buteje Impaka
Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yongeye guteza impaka nyuma yo gutangaza ubutumwa bukakaye ku rubuga rwa X bwibasiye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Mu butumwa bwe, Muhoozi yavuze ko Bobi Wine yemerewe gusubira muri Uganda gusa anyuze muri Kenya akoresheje indege za Kenya Airways. Yongeyeho ko naramuka agerageje kwinjira mu gihugu akoresheje ubundi buryo, we n’abamufasha bose bazicwa.
Aya magambo yakomeje kwamaganwa n’abatari bake muri Uganda no hanze yayo, aho benshi bayafashe nk’ubutumwa bw’iterabwoba bugamije gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Muhoozi amaze iminsi yibasirwa n’Abanya-Uganda, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushinja kurengera ububasha afite no kwinjira mu bikorwa bya politiki mu buryo budakwiye umusirikare ukiri mu nshingano za Leta. Hari abavuga ko amagambo akunze gutangaza ashobora guhungabanya ituze rya politiki n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ibi bibaye mu gihe Muhoozi aherutse no kuvugwaho kugira uruhare mu ifatwa n’ifungwa ry’abanyapolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi, ibintu abanenga Leta bavuga ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kugaragaza impungenge ku ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abakora ibikorwa bya politiki muri Uganda.
Abasesenguzi bavuga ko kuba Perezida Yoweri Kaguta Museveni adakunze kugira icyo atangaza ku magambo cyangwa ibikorwa bya Muhoozi bituma bamwe bakeka ko yaba abyemera cyangwa atabibona nk’ikibazo gikomeye. Gusa abandi bavuga ko kutagira icyo abitangazaho bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko abyemeranya na byo.
Kugeza ubu, Bobi Wine ntabwo yari yatangaza icyo atekereza kuri ubu butumwa bwa Muhoozi. Icyakora, abayoboke b’ishyaka National Unity Platform (NUP) bavuga ko amagambo nk’aya akomeje kongera impungenge ku mutekano w’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe Uganda yitegura indi myaka y’ihangana rikomeye muri politiki.
Ubutumwa bwa Muhoozi bukomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no gutera impaka ndende ku ruhare rw’igisirikare muri politiki ya Uganda, ubwisanzure bwa politiki ndetse n’uburenganzira bw’abaturage bwo gutanga ibitekerezo bitandukanye n’iby’ubutegetsi buriho.
