Erias Lukwago Yajyanywe Mu Bitaro bya Mulago Nyuma y’uko Ubuzima Bwe Bukomeje Kuzamba
Umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko ukomeye muri Uganda, Erias Lukwago, yajyanywe mu Mulago National Referral Hospital kugira ahabwe ubuvuzi bwihariye nyuma y’uko ubuzima bwe bukomeje kuzamba ari mu buroko.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’itegeko ryatanzwe n’Urukiko rwa Makindye rwategetse ko ajyanwa kwa muganga mu masaha 24 kugira ngo asuzumwe neza kandi avurwe. Abamwunganira mu mategeko batangaje ko yari amaze iminsi aribwa cyane, aho bavuga ko yari amaze igihe ahabwa gusa imiti igabanya ububabare kandi akeneye ubuvuzi bwisumbuyeho.
Lukwago yavuze mu rukiko ko arwaye indwara zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, ibibazo byo mu gifu, uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’ikibazo gikomeye cy’umugongo gisaba ubuvuzi bwihariye. Nubwo yasabye kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi, urukiko rwabyanze ruvuga ko iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.
Urukiko rwategetse kandi ko umugore wa Lukwago ndetse n’umwunganizi we mu mategeko bemererwa kumusura igihe ari kuvurirwa i Mulago, ndetse bakajya bahabwa amakuru ajyanye n’ubuzima bwe hakurikijwe amategeko agenga amagereza. Abaganga biteganyijwe ko bazategura raporo irambuye ku buzima bwe, izashyikirizwe urukiko.
Lukwago yatawe muri yombi ku wa 15 Kamena 2026, akurikiranyweho icyaha cyo kudatangaza amakuru ku mugambi uvugwa wo guhungabanya ubutegetsi. We yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ari umwere, ndetse ategerejwe kongera kwitaba urukiko ku wa 30 Kamena 2026.
