Turahumeka ivumbi aho guhumeka umwuka!”
GASABO – Agahinda ni kenshi mu baturage batuye n’abakoresha umuhanda uhuza Gasanze, Birembo na Masoro mu Karere ka Gasabo, bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ingorane kubera ivumbi rikabije n’imodoka ziremereye zikomeje kuwunyuramo umunsi ku wundi.
Bavuga ko kuva amakamyo menshi ayobowe kuri uyu muhanda kubera imirimo yo kubaka umuhanda wa Giporoso, ubuzima bwabo bwahindutse ubwa buri munsi bwo guhumeka ivumbi, gufunga amadirishya n’inzugi igihe cyose no guhora bafite impungenge z’impanuka.
Umwe mu baturage yagize ati:
> “Turahumeka ivumbi aho guhumeka umwuka. Inzu zacu, amaduka, imyenda n’ibiribwa byose byuzura ivumbi. Abana bacu ntibagishobora gukinira hanze nk’uko byari bisanzwe.”
Undi nawe ati:
> “Iyo amakamyo akururanye anyuze hano, ubona nk’igihu cy’ivumbi gitwikiriye agace kose. Hari n’ubwo utabona neza imodoka ikurikiyeho. Biraduteye ubwoba.”
Umunyamakuru Tity Kayishema na we yagaragaje ko uyu muhanda ugomba kwitabwaho byihutirwa, ati:
> “Iyi deviation y’amakamyo ava mu Burasirazuba yinjira mu murwa kubera ikorwa ry’umuhanda wa Giporoso ni ukuyitaho birenze kubera ivumbi n’imigendekere y’izi modoka zikururana mu muhanda muto.”
Yasabye ko mu gihe cya vuba hakorwa nibura ibikorwa byo gutsindagira umuhanda no kugabanya ivumbi, naho mu gihe kirekire ukubakwa mu buryo bwa kaburimbo.
Abaturage bavuga ko batumva uburyo amakamyo menshi yayobowe kuri uyu muhanda kandi wari utarategurwa kubyakira.
> “Niba uyu muhanda wari usanzwe uri mu mishinga yo kubakwa, kuki batabanje kuwunoza mbere yo kuwushyiraho izi modoka zose? Ubu ni twe twikoreye umutwaro w’igenamigambi ritateguwe neza.”
Basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego bireba kubatabara byihuse, kuko bavuga ko ikibazo kitakiri icy’ivumbi gusa, ahubwo cyabaye ikibazo cy’ubuzima, umutekano n’igihombo ku bacuruzi n’imiryango ituriye uwo muhanda.
Icyifuzo cyabo kiroroshye: niba kubaka umuhanda wa kaburimbo bizatwara igihe, nibura hakorwe ingamba zihuse zo kuwutsindagira no kuwuhozaho amazi kugira ngo bagabanye ivumbi, mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye.
