Andrew Mwenda Atangaje ko Daily Monitor na NTV Bishobora Kongera Gufungurwa Vuba Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Gen. Muhoozi
Umunyamakuru akaba n’umwe mu bayobozi b’umutwe wa Patriotic League of Uganda (PLU), Andrew Mwenda, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba, maze banzura ko ibikorwa bya Daily Monitor na NTV Uganda bizasubukurwa mu gihe cya vuba.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Mwenda yagize ati:
> “Nagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba, maze twe nk’abayobozi ba PLU twemeranya ko Daily Monitor na NTV bizafungurwa vuba. Ariko mbere y’ibyo, tuzabanza kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ibi bitangazamakuru byombi. Nzabamenyesha igihe iyo nama izabera.”
Aya magambo aje nyuma y’igihe ibikorwa by’ibitangazamakuru bya Nation Media Group Uganda, birimo Daily Monitor na NTV Uganda, byari byahagaritswe, ibintu byakuruye impaka ndende ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri Uganda.
Nubwo Mwenda yemeza ko hafashwe icyemezo cyo kongera kubifungura, ntabwo yatangaje igihe nyacyo bizatangirira gukorera cyangwa ibyo ubuyobozi bw’ibi bitangazamakuru busabwa kugira ngo ibyo bigerweho.
Iki cyemezo gishobora kwakirwa neza n’abakurikiranira hafi amakuru muri Uganda no mu karere, cyane cyane abari bahangayikishijwe n’ihagarikwa ry’ibi bitangazamakuru bifite amateka akomeye mu gutangaza amakuru.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Daily Monitor, NTV Uganda cyangwa Nation Media Group ntiburagira icyo butangaza ku magambo ya Andrew Mwenda, bityo amaso akaba ahanzwe ibiganiro yavuze ko bizahuza impande zombi mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.
