Ba mukerarugendo baburiwe: Ifi zifite ubumara bukomeye n’amenyo atyaye zikomeje gukwira mu nyanja ya Méditerranée
Ba mukerarugendo basura ibirwa n’inkombe zo mu Bugereki n’ibindi bice byo ku nyanja ya Méditerranée basabwe kwitonda nyuma y’uko ifi yitwa Silver-cheeked toadfish (Pufferfish) ikomeje kwiyongera muri ako gace.
Abayobozi bo mu Bugereki, bafatanyije n’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, basohoye umuburo bavuga ko iyi fi ishobora guteza ibyago bikomeye ku bantu boga cyangwa bakorera ibikorwa mu nyanja.
Iyi fi ifite amenyo atyaye cyane ashobora guca ibiti, ibyuma ndetse n’amagufa. Uretse kuruma bikomeye, inyama n’ingingo zayo zirimo uburozi bukomeye buzwi nka tetrodotoxin, bushobora gutera guhagarara k’umutima n’ibihaha iyo umuntu abiriye.
Mu rwego rwo kurinda abantu, bamwe mu bayobozi bo mu Bugereki batangiye gushyira inzitizi zo mu mazi (sea barriers) ahakunda kogerwa kugira ngo bagabanye amahirwe yo kwegera aho iyi fi iri.
Abashakashatsi bavuga ko iyi fi isanzwe iba mu Nyanja y’u Buhinde, ariko yinjiye muri Méditerranée inyuze mu Muyoboro wa Suez ivuye mu Nyanja Itukura, ikurikiye ubushyuhe bw’amazi bukomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.
Yatangiye kugaragara muri Méditerranée kuva mu 2003, ariko mu myaka ya vuba umubare wayo wiyongereye cyane, cyane cyane ku kirwa cya Rhodes ndetse no mu bindi bice byo mu Bugereki, Cyprus, u Butaliyani na Espagne.
Mu cyumweru gishize, umukecuru wo mu gace ka Varkiza hafi y’umujyi wa Athens yarumwe n’iyi fi ubwo yari ari koga, bituma ajyanwa kwa muganga aho yadodeshejwe ibikomere.
Abayobozi barasaba aboga n’abarobyi kwirinda gukorakora cyangwa gufata iyi fi, ndetse no kutayirya mu gihe bayibonye, kuko uburozi bwayo bushobora guhitana ubuzima bw’umuntu.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi
Ku bashaka kuduha amakuru, kumenyekanisha ibikorwa byabo cyangwa kutugezaho ibitekerezo, batwandikire kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.
