Abanyeshuri ba ETO Nyamata Barakekwaho Gukubita Umusekirite Nyuma yo Gufatwa bagerageza Kwiba Amashu
Abanyeshuri ba ETO Nyamata Barakekwaho Gukubita Umusekirite Nyuma yo Gufatirwa Mu Kwiba Amashu
Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’abanyeshuri biga muri ETO Nyamata bakekwaho gukubita umusekirite wari urinze umurima w’amashu, nyuma yo kubafatira mu gikorwa cyo kuyiba.
Amakuru y’ibanze agera kuri Uruvugiro.rw dukesha umunyamakuru sam kabera, avuga ko abo banyeshuri bari banyoye inzoga, bakaba bari bagiye kwiba amashu ngo bayagurishe babone amafaranga yo kongera kunywa inzoga.
Abatangabuhamya bavuga ko umusekirite yagerageje kubabuza kwiba ayo mashu, ariko havuka imirwano maze bamukubita mbere yo guhunga. Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba hari abafashwe cyangwa urugero rw’ibikomere umusekirite yagize.
Ibi byateje impungenge abaturage, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye, abafite uruhare babihanirwe, ndetse hanashakwe umuti urambye ku bibazo by’imyitwarire mibi n’ikoreshwa ry’inzoga mu rubyiruko.
Uruvugiro.rw iracyakurikirana iyi nkuru kugira ngo ibone ibisobanuro byemewe n’ubuyobozi bwa ETO Nyamata, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’inzego z’umutekano. Kugeza ubu, aya makuru aracyari gukorwaho iperereza kandi nta rwego rurayemeza ku mugaragaro.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi dukesha Sam kabera
Ufite amakuru cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe? Twandikire kuri WhatsApp, Uruvugiro.rw rukomeze kubagezaho amakuru yizewe kandi ku gihe.
