Gasabo-Gatsata: Polisi iraburira abakoresha umuhanda wo mu gishanga kibahuza na Gisozi
Abaturage bakoresha umuhanda unyura mu gishanga giherereye mu murenge wa gatsata ugakomeza mu murenge wa Gisozi aho bita mu Budurira, bahangayikishijwe n’umuhanda wuzuye amazi ku buryo kuyambuka ugombera kubanza guhekwa ku mugongo.
Bamwe mu bo twahasanze bategereje kwambuka,bavuga ko kuva ubwato bwo kwa Buraza bwahagarikwa, aribwo bwabafashakaga kwambuka kugera mu murenge wa Gisozi,byatumye bayoboka inzira iri munsi aho bita ku ka Etaje ugakomeza ugahinguka aho bita mu Budurira mu murenge wa gisozi.



Iki kizenga cy’amazi gituma umuntu wese ukeneye kwambuka ahekwa ku mugongo cyangwa se agakuramo inkweto, kugira ngo yambuke.

Umwe mu baturage twasanze avuye guhaha Nyabugogo, nawe yemeza ko iyi nzira ari iya hafi. Indi yizewe,bigusaba kuzenguruka ku Kinamba-Nyabugogo, ukazamuka ku Gisozi.
Ukoresheje moto baguca amafaranga igihumbi na magana atanu uturutse Nyabugogo. Niyo mpamvu bahitamo kunyura mu gishanga cyo mu Gatsata bagahingukira mu murenge wa Gisozi aho bita mu Budurira.
Abagore cyangwa se abafite intege nkeya bisaba kubaheka ku mugongo dore ko twahasanze n’abasore bategereje icyashara cyo kubaheka.Abakora akazi ko kubaheka bemeza ko hari abanyerera rimwe na rimwe bakagwamo.
Barasaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose bagashakirwa inzira ya hafi.
IKijyanye n’umutekano
Mu masaha y’umugoroba bavuga ko hakunzwe kuvugwa umutekano muke w’insoresore zihategera zikambura abaturage utwabo. Izi nsoresore bavuga ko zituruka nyabugogo zikaza kurindira muri iki gishanga ku buryo uhanyura bamwambura .

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa kigali CIP Wellars Gahonzire arakangurira abaturage kurekeraho gukoresha uyu muhanda unyura muri iki gishanga birinda ko washyira ubuzima bwabo mu kaga. Arabasaba gukoresha indi mihanda itunganyijwe neza kandi yemewe, ishobora kubageza ho batuye mu mahoro.
Ku kijyanye n’umutekano CIP Wellars Gahonzire yavuze ko bagiye kongera abapolisi bacunga umutekano muri ibi bice kugira ngo n’ababandi bahungabanya umutekano w’abaturage, bafatwe, umuturage abeho atekanye.
