SACCO y’akarere ka Nyarugenge iravugwamo ibibazo uruhuri ku isonga iya Rwezamenyo na Gitega Miliyoni zisaga 58 zaribwe
Nyuma yo kumenya aya makuru twatunguwe no kumva inkuru y’amafaranga angana na miliyoni mirongo itanu n’eshatu 53, yibwe muri sacco ya Rwezamenyo n’aho iya Gitega yibwamo miliyoni 5, ziza kugaruzwa zose zikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali abaturage bakibaza ahazaza h’amafaranga yabo.

Twegereye Umuyobozi wa Sacco y’akarere ka Nyarugenge Byaruhanga Cyprien maze adutangariza imvo n’imvano y’ibura ry’amafaranga kugera naho bamwe mu bakekwaho bageze mu Bugenzacyaha ariko bararekurwa abandi baburirwa irengero ndetse baranatoroka mu gihe ayo mafaranga yo yaburiwe irengero batazi n’uburyo azagaruzwa.
Ntitwagiye kure y’ibibazo twamubazaga kuko twaganishaga ku kumenya ikibazo cy’aya mafaranga bivugwa ko yibwe, ntabwo yaduhakaniye ariko agira impungenge z’uko ababigizemo uruhare ari n’abakozi bo muri sacco zitandukanye by’umwihariko iya Gitega na Rwezamenyo.
Ibi ni bimwe twaganiriye ndetse dushaka ko adutangariza aya makuru mu buryo burambuye.
Ikiganiro umunyamakuru yagiranye n’ umuyobozi wa sacco y’akarere ka Nyarugenge.
Umunyamakuru:Mwiriwe neza muyobozi
Umuyobozi wa SACCO:Mwiriwe umunyamakuru
Umunyamakuru: Twumvise inkuru yuko hari amafaranga yagiye yibwa muri sacco harimo sacco ya Gitega ndetse na sacco ya Rwezamenyo ayo makuru mwaba muyazi?
Umuyobozi wa SACCO:Ayo makuru twarayamenye ndetse no kugeza n’ubu turimo turabikurikirana amafaranga yaribwe mu bihe bitandukanye nibyo koko amafaranga y’abaturage birababaje cyane gusanga n’ababigizemo uruhare ari abakozi bagenzi bacu.
Umunyamakuru:None se abo bibye ayo mafaranga kugeza ubu bari hehe ?
Umuyobozi wa SACCO:Kugeza ubu hari abari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha abandi baratorotse muri make ni ikibazo gikomeye cyane natwe icyo kiradukomereye ubwacu.
Umunyamakuru:None se ko ayo mafaranga yari ay’abaturage, byageze gute ngo bayibe bacike ubu abaturage ntibagiye kubatakariza ikizere ?
Umuyobozi wa SACCO:Birumvikana abaturage bamenye inkuru nk’iyi ntibyabura ko badutakariza ikizere kuko urugero nko muri sacco ya Rwezamenyo amafaranga barayibye urebye imibare dufite aha ngaha iteye agahinda reka nguhe urugero iyo sacco iri gukora hari percentage(Ijanisha), tugeraho bikaba bisobanuye ko ahangaha tugomba kwitonda kuko amafaranga aba yamaze kunyanyagira mu nguzanyo dutanga abari menshi ni percentage itagomba kurenga 5% none bwana munyamakuru ndashaka nkumenyeshe ko iyo mibare twarayirenze ndetse biduteye n’impungenge kuko tugeze kuri 23%.
Muri make muri sacco ya Rwezamenyo hari amafaranga atandukanye yagiye atwarwa no kugeza nubu tutazi niba azagaruzwa iyo duteranyije imibare dusanga miliyoni 53 zaribwe ntituzi niba koko ayo mafaranga azagaruka.
Umunyamakuru:None se iyo utubwiye ko ayo mafaranga mutazi niba koko azagaruka ushatse kuvuga iki?Wadusobanurira uburyo ayo mafaranga yagiye yibwa n’uburyo bakoreshaga kugira ngo ayo mafaranga yibwe?
Umuyobozi wa SACCO:Abakozi bacu bagiye bakora amanyanga bagafungura konti za baringa bakoresheje indangamuntu z’ abaturage ndetse bakabigira imishinga muri BDF hanyuma bakaba ari bo bemeza izo nguzanyo amafaranga akaza kuri izo konti za baringa bakayabikuza bakayigabanya.
Umunyamakuru:Ko twumva se biteye agahinda ese inguzanyo kugira ngo umuntu ayemererwe yigwa n’abantu bangahe? Ko twe twari tuzi ko hari abantu bashinzwe kwiga kuri iyo nguzanyo kandi namwe murimo nk’abayobozi ayo mafaranga yaba yarabacitse gute kugira ngo agere mu maboko y’abajura ?
Umuyobozi wa SACCO:Ahubwo icyo ni ikibazo gikomeye nkuko nabikubwiye ko hari amadosiye ari mu ubugenzacyaha kugeza ubu barimo barabikurikirana kandi ababikoze bose bazashyikirizwa ubutabera bazabiryozwa.
Umunyamakuru:Ariko mubuyobozi ntabwo byumvikana uburyo amafaranga atangwa iyo dusiye itabanje kuguca mu biganza ngo uyemeze kimwe n’abandi mukorana bagize akanama gashinzwe kwiga ku nguzanyo ni gute amafaranga angana kuriya aba yaribwe?
Umuyobozi wa SACCO:Nkuko nabigusobanuriye ibi byose inzego zishinzwe umutekano zirabizi na BNR iyi dosiye irayizi yewe barimo barayikurikirana kandi abaturage bazahabwa ubutabera.
Umunyamakuru:None se muyobozi abo bantu bagiye bafungurirwa konte mu buryo bw’amaherere batanabizi nta mpungenge mufite ko bashobora kuzabarega?
Umuyobozi wa SACCO:Kuturega gusa se ahubwo baranatwandikiye, aya ni amadosiye ubona imbere yanjye arimo n’abantu bamaze kutwihanangiriza inshuro nyinshi badusaba ko twareka kubibeshyaho tubishyuza amafaranga batigeze batwaka yewe batigeze banafungura konte muri izi sako zacu ndetse hari n’abatwandikiye batubwira ngo nidukomeza kubahamagara bazadushyikiriza inzego zibishinzwe.
Umunyamakuru:None se icyo kibazo mukimara kukimenya mwakigejeje mu nzego z’umutekano ngo bakurikirane abo bibwe ako kanya kuko hari amakuru twamenye ngo hari abo mwahaye suspension (mwahagaritse by’igihe gito) y’iminsi umunani ndetse baboneraho no kubatoroka baragenda batorukana amafaranga y’abaturage ibyo murabivugaho iki ?
Umuyobozi wa SACCO:Inzego zibishinzwe nk’uko nakubwiye ko zizi iki kibazo zizabikurikirana kandi ukuri kuzagaragara.
Nyuma yo kumva ibyo bisubizo by’igice cya mbere cy’ikiganiro twagiranye n’umuyobozi wa sacco y’akarere ka Nyarugenge twamubajije koko niba aya mafaranga y’ abaturage azagaruka,cyangwa bizakomeza kubashyira mu bihombo ndetse tukibaza iyi soko y’akarere ka Nyarugenge nubwo batubwira ngo imaze igihe gitoya ariko hari ibibazo byagiye bivuka yamaze kwemezwa ndetse yanatangiye gukora.
Twanamubajije niba hari ubugenzuzi bwigeze bukorwa kuri iki kibazo nanone akomeza kutubwira ko ibibazo by’iyi dosiye biri mu bugenzacyaha
Ikinyamakuru URUVUGIRO ntabwo cyagarukiye aho ngaho, cyamubajije no ku kibazo kijyanye n’ibivugwa by’itonesha ndetse nabwo tuganira adusubiza muri aya magambo.
Abakozi bashinzwe isuku nabo bahawe indi myanya muri iyi SACCO bamwe bamaze gutoroka
Umunyamakuru:Bwana muyobozi ko hari amakuru avugwa ko hari abakozi bahaye akazi batari muri field ya banking ?
Umuyobozi wa SACCO:Nibyo koko hari abo twahaye akazi ariko twagize ikibazo cyo kubura abakozi abatwibye bamaze gucika abandi barahagaritswe tubura uko tubigenza twafashe bamwe mu bakozi bakoraga akazi k’isuku yacu tubaha inshingano bamwe tubagira ba customer care .
Umunyamakuru:Ubuse koko ko twari tubizi kugira ngo umuntu ahabwe akazi cyane cyane muri ibi bintu by’imari agomba kuba yarabyize ikindi cya kabiri akaba yarapiganiwe akazi akagatsindira kandi agahabwa iyo myanya ni gute mwafashe abakora amasuku mukabaha akazi ese ibintu byimari bari babimenyereye ntabwo bakora amakosa ugasanga none yiyongereye ku yandi ?
Umuyobozi wa SACCO:Tugiye gushaka abagashoboye babyigiye hanyuma nitumara kubona abuzuza iyi myanya aba bazasubira mu myanya yabo nkuko byari bisanzwe.
Ibibazo uwabibaza bwakwira bugacya ariko tukibaza amaherezo y’izi sacco nk’urugero iya Rwezamenyo batubwiye ko amafaranga mu nguzanyo atagaruka bitagomba kurenfa 5% umubare ukaba waratumbagiye ukagera kuri 23% ibyerekana ko sacco ya Rwezamenyo ishobora no gufunga imiryango hatabaye uburyo bundi bwo kuyigoboka, tukanibaza n’uburyo izi miliyoni mirongo itanu n’eshatu uburyo zizagaruka kuko ni amafaranga y’abaturage.Ndetse n’ababigizemo uruhare bakabiryozwa kandi bikamenyekana.
Twanamubajije uko babigenza mu gihe abaturage baje kubikuza amafaranga yabo mu byukuri adahari batubwira ko basaranganya sacco imwe ikunganira indi kugeza kino kibazo igihe kizarangirira.
Uyu muyobozi kandi aravugwaho ihohotera mu bakozi yari ayoboye bamwe birukanwe mu kazi mu buryo bwamayobera.
Bamwe mu bakozi bashyira mu majwi uyu muyobozi kubahohotera harimo no kubatereta ashaka ko baryama
Hari abo yajyaga asaba ko bajya gusangira icyayi akabahamagara kuri telefone bifitiwe ibimenyetso akababaza n’impamvu bitwara ntabana n’imyaka cumi numunaani.
Si ibyo gusa hari nabwo yajyaga abwira amagambo abatera ubwoba urugero nk’abo yabwiraga ko bicariye umuriro kandi ko azabereka ko ari umuyobozi nabyo bifitiwe ibimenyetso.
Si ibyo gusa hari n abo yabwiraga ko yabakingiye ikibaba kandi ko bagomba kwikuramo ubwoba bakareka gutinya muri make bakemera ibyo yabasabaga.
Inshuro nyinshi ngo uyu umuyobozi yahamagaraga za abakozi cyane cyane igitsina gore abasaba gusohokana na bo gusangira n’ibindi byinshi.
Kugeza igihe babirambiwe bagahitamo kubibwira ni inzego z’ubuyobozi kugira ngo zibarenganure.
Umunyamakuru igihe baganiraga yamubajije impamvu avugwaho guhohotera abakozi nko kubasaba gusohokana gusangira icyayi no kubabwira amagambo mabi arimo iterabwoba ko kwicarira umuriro n ibindi asobanura ko ibyo atari byo mu kazi ko tutagomba kubitindaho cyane twamubajije impamvu abyita ibitajyanye n’akazi kandi abo yahamagaraga za ari abakozi abereye umuyobozi.
Mu guhindura imvugo yadutangarije ko ibyo byose yabikoraga kugira ngo abavanemo amakuru ajyanye n’iyibwa ry’amafaranga ndetse nabo bifitemo uruhare.
Muri aba bakozi birukanwe bakibaza impamvu byakozwe batabanje no kubumva cyangwa ngo bahabwe umwanya batange ibisobanuro bikabayobera dore ko muri aba bakozi bagiye bishyura n amafaranga yagiye yibwa kandi batarabigizemo uruhare .
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa mu gihe gishize yatangaje ko “Gahunda yo guhuza za SACCO isigaje gukorwa mu turere 23. Biteganyijwe ko SACCO z’uturere 30 nizimara kujyaho hazashyirwaho Cooperative Bank ihuza izo SACCO zose 30.”
Yavuze ko mu rwego rwo kuzifasha gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza, SACCO zo ku rwego rw’Akarere zizagirana amasezerano n’ibigo by’itumanaho, na byo bikazagira konti muri SACCO aho kuzigira muri banki z’ubucuruzi..
Minisitiri Murangwa yavuze ko abagize uruhare mu kwiba SACCO zitandukanye bagiye bakurikiranwa, bamwe barishyura abandi bakurikiranwa mu nkiko baranafungwa.
Ati :“Hari n’abagiye bakatirwa n’inkiko ariko SACCO ntizibashe kugaruza amafaranga zibwe kuko SACCO zasangaga nta mitungo ibabaruyeho
