Gasabo:Dukomeje gutakambira MINALOC kudukemurira ikibazo cy’ubutaka bwacu bari kudutwara.

Gasabo:Dukomeje gutakambira MINALOC kudukemurira ikibazo cy’ubutaka bwacu bari kudutwara.

Dukomeje gutakambira MINALOC kudukemurira ikibazo cy’ubutaka bwacu bari kudutwara.

Mu mwaka wa 2013 Kairaba Annie yaguze ubutaka bwacu (Abaturage) bo muri Kibagabaga hafi n’igishanga kirebana na Nyarutarama.

Mu gihe cyo kwandikisha ubutaka ibyangombwa byacu byaje birimo amakosa nk’uko nahandi byagiye bigenda.

Inkuru iheruka https://kigalihit.rw/2025/09/10/gasabo-bari-mu-rujijo-nyuma-yo-kujya-gukosoza-ibyangombwa-byubutaka-bagerayo-bagasanga-butakitwa-ubwabo/

Icyo gihe Kairaba yatwishyuye amafaranga yari yatubariye adusigaramo 20% kugirango niturangiza kubukosoza azatwishyure asigaye.

Mu mwaka wa 2016 (Abaturage) twagiye gusaba gukosorerwa dusanga ubutaka bwacu bwanditse kuwundi witwa Gahongayire Alvera.

Uyu Gahongayire ntabwo agaragara ndetse iyo ahamagawe kuri Telepfone ye avuga ko ubutaka atari ubwe ndetse ko atanabuzi aribyo byakomeje guteza urujijo.

Ikibazo cyavuye mu nzego zibanze harimo na Komite yubutaka kigera mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.

Haje ikipe tekinike gukemura icyo kibazo ariko ibyerekanwe kuri Terrain ntabwo aribyo byasohotse muri raporo.

Umuyobozi mukuru (DG) w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka yasohoye imyanzuro idafite aho ihuriye n’ibyavugiwe kuri Terrain ndetse n’ibihari ariyo mpamvu tutanyuzwe nayo.

Abakozi bamuhaye amakuru atariyo ndetse n’uwanditse imyanzuro harimo ibihabanye nukuri.

Iki kibazo twakigejeje kuri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse arakizi, Dukomeje kumusaba kuza kuri Terrain agakemura iki kibazo cyacu, kinatinze kandi mubyukuri ntakigoye, kuko ibibazo by’imbibi niho bikemurirwa.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *