Muhima: Abaturage Bashimye Ibikorwa Byagezweho mu Ngengo y’Imari Ishize, Bongera Gutanga Ibyifuzo bishyirwa muri 2026/2027

Muhima: Abaturage Bashimye Ibikorwa Byagezweho mu Ngengo y’Imari Ishize, Bongera Gutanga Ibyifuzo bishyirwa muri 2026/2027

Mu murenge wa Muhima, kuri uyu munsi habaye inteko y’abaturage ihuza ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa byakozwe muri ngengo y’imari ishize, byari byasabwe n’abaturage ubwabo binyuze mu igenamigambi ry’imibereho myiza.

 

Abaturage bashyikirijwe raporo y’imishinga yashyizwe mu bikorwa, irimo ibikorwa by’isuku n’umutekano, imihanda yubatswe cyangwa yasannwe, ibikorwa remezo by’amazi n’umuriro, ndetse n’imishinga y’iterambere ry’urubyiruko n’abagore.

 

Nyuma yo kugaragarizwa ibyo bamaze kugeraho, abaturage bongerewe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo bishya bizashyirwa mu ngengo y’imari ya 2026/2027, hagamijwe ko igenamigambi rikorwa ribaturutseho kandi ribagirira akamaro ku buryo bunoze.

Umunyamabanga nsingwabikorwa wumurenge wa Muhima Mukandori Grace

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yashimiye imikoranire myiza iri hagati y’ubuyobozi n’abaturage, agaragaza ko gushyira abaturage ku isonga ari byo bitanga ibisubizo by’iterambere rirambye.

Ati “Ubuyobozi bwiza bukora iyo bufatanyije n’abaturage. Ni mwe muduha icyerekezo cy’ibikenewe, natwe tugasigasira ko bikorwa. Ibigaragara uyu munsi ni ikimenyetso cy’uko amajwi yanyu yumvwa kandi yubahirizwa,” yavuze Mukandori Grace.

 

Ndashimira by’umwihariko abaturage ba Muhima uburyo bagaragaza uruhare mu igenamigambi, kuko gufata icyerekezo cy’ahazaza hatabayeho uruhare rwabo, byaba ari nko kubaka inzu nta musingi. Ibitekerezo byatanzwe uyu munsi bizagira uruhare rukomeye mu ngengo y’imari ya 2026/2027, kandi ndabasezeranya ko nta na kimwe kizitirirwa ko cyumviswe ngo gihere mu bitabo.”

Abaturage barashima ubuyobozi uburyo babasobanurira uruhare rwabo mu bibakorerwa

Akarere ka Nyarugenge kafashe ingamba zo gukora igenamigambi riturutse ku muturage, ku buryo buri gikorwa kijya mu ngengo y’imari kiba gishingiye ku byo mwifuza koko, atari ibihariwe n’abayobozi. Ibyagezweho mu ngengo y’imari ishize bigaragaza ko iyo tubwiranye ukuri, tugashyira hamwe, nta kidashoboka.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge (DEA) ,Ingangare Alexis

Ingangare Alexis wari witabiriye iyi nteko ati “Ndashimira kandi ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima ku murava n’umuhate mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, ariko cyane kurusha ibindi, ndashimira abaturage kuba mwarabaye abarinzi b’ibyakozwe– mwirinda ko byangirika, mugatanga ibitekerezo n’amasomo mashya.”

 

Umushyitsi mukuru witabiriye iki gikorwa Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage ati “Turabasaba gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu kurinda ibisigaye ndetse no gusigasira ibyakozwe. Uko dufatanyije ni ko Kigali iba umujyi utanga icyizere – icyizere ku rubyiruko, ku miryango, ku bakene no ku bakire kimwe. Ubuyobozi turahari, ariko iterambere ry’ukuri rishingira ku muturage utabira gahunda, usaba serivisi, kandi usigasira ibyo amaze kugeraho.”

Urugeni Martine aheza ijambo ku bitabiriye inteko
Nyuma y’ inteko bakinnye akadiho nabayobozi

Abaturage bitabiriye inteko bavuga ko bishimira uburyo ubuyobozi bubaha ijambo, ndetse batega amatwi ibikorwa bizakorwa mu gihe

kiri imbere.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *