COPCOM: Abanyamuryango barasaba inzego z’umutekano gutegeka uwahoze ayiyobora gusubiza ibirango n’ibikoresho by’ikigo
GASABO, GISOZI – Abanyamuryango ba Koperative icuruza ibikoresho by’ubwubatsi ikorera mu Gakinjiro (COPCOM) barasaba inzego z’umutekano kwihutira gutegeka uwahoze ayiyobora gusubiza ibirango (cachet), imfunguzo n’ibikoresho by’ikigo bivugwa ko yajyanye, mu gihe akurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke no konona umutungo wa koperative.
Uwahoze ari umuyobozi wa koperative yatawe muri yombi ku wa 11 Gashyantare 2026. Icyakora, n’ubwo ari mu maboko y’ubutabera, abanyamuryango bavuga ko kugeza ubu ibirango n’ibikoresho by’ingenzi by’ikigo bitarasubizwa, ibintu bavuga ko byashyize koperative mu bibazo bikomeye by’imikorere n’umutekano.
Ikigo kirafunze, ubuyobozi bukorera hanze.

Abanyamuryango bagera hafi kuri 300 bavuga ko bahuye n’ihungabana rikomeye kuko ibikorwa bya koperative byahagaze. Ikigo kirafunze, imfunguzo ntizihari, ibirango byarajyanywe, ubuyobozi buriho bukaba bukorera hanze y’ibiro bisanzwe by’ikigo.
Umwe mu banyamuryango yagize ati:
“Twashyize amafaranga n’imbaraga zacu muri iyi koperative. Ubu turi mu gihirahiro kuko nta birango, nta mfunguzo, nta buryo bwo gukorera mu mucyo dufite.”

Bavuga ko amategeko agenga amakoperative ateganya ko nta muyobozi wemerewe gutwara ibirango cyangwa ibikoresho by’ikigo ku giti cye, cyane cyane mu gihe akurikiranyweho ibyaha.
Impungenge ku mutekano w’amabanga n’inyandiko
Abanyamuryango bagaragaza impungenge zikomeye ku mutekano w’amabanga n’inyandiko za koperative. Bemeza ko kuba ibirango biri hanze y’ikigo bishobora gukoreshwa mu nyandiko zitemewe cyangwa mu bikorwa bishobora gushyira koperative mu bibazo by’amategeko.
Hari amakuru bavuga ko ibyo birango n’ibikoresho bishobora kuba bibungabungwa n’abo mu muryango w’uwahoze ayobora.
Mu cyumweru gishize, inzego zirimo Rwanda Investigation Bureau (RIB) zamuzanye kuri office zisaba ko abitanga, ariko arabyanga nk’uko bamwe mu bari aho babyemeza.
Imisoro n’ibihombo bikomeje kwiyongera
Iki kibazo kiri no kugira ingaruka ku mikorere ya buri munsi ya koperative.
Tariki ntarengwa yo gutanga imisoro iragenda igera, ariko ubuyobozi buriho bukavuga ko budafite ibyangombwa byemewe n’amategeko byo gukoresha ibirango mu kwishyura no gusinya inyandiko z’ingenzi.
Abanyamuryango bavuga ko bafite impungenge zo kugwa mu bihano no mu bihombo, nyamara amakosa akurikiranyweho ari ay’umuntu ku giti cye.
“Ntabwo bikwiye ko abanyamuryango hafi 300 bahura n’ingaruka z’amakosa y’umuntu umwe,” umwe muri bo yavuze agaragaza agahinda kenshi.
Twagerageje kuvugisha urwego rubifite mu nshingano
Ubuyobozi bw’iyi koperative buvuga ko bwandikiye kandi bugerageza kuvugisha inzego zitandukanye zibishinzwe, zirimo Rwanda Investigation Bureau, kugira ngo hafatwe umwanzuro wihuse.
Iki kinyamakuru kandi cyagerageje kuvugisha urwego rufite amakoperative mu nshingano, kugira ngo rugire icyo rutangaza kuri iki kibazo n’ingamba zafashwe, ariko kugeza igihe iyi nkuru yasohokaga ntitwari twarabasha kurubona ngo rugire icyo rubivugaho.
Icyo basaba
Abanyamuryango ba COPCOM basaba inzego z’umutekano:
1-Gutegeka uwahoze ayobora koperative gusubiza ibirango n’ibikoresho by’ikigo byihuse.
2-Gukora igenzura rigamije kureba niba nta byaha byaba byarakoreshejwe hifashishijwe ibirango bya koperative.
Gushyiraho ingamba zo kurinda umutungo n’amabanga ya koperative mu gihe iperereza rikomeje.
Kugeza ubu, abanyamuryango bakomeje kubaho mu rujijo n’impungenge, bibaza uko ejo hazaza h’umutungo bashoyemo imbaraga n’amafaranga hazaba hameze, mu gihe bategereje igisubizo cy’inzego zibishinzwe
