NYAMIRAMBO: Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi rwiyemeje gukumira ibibazo by’abana bata ishuri n’amakimbirane mu ngo.
Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo rwiyemeje guteza imbere ubushobozi bw’umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki 26/4/2026 mu nteko rusange y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Nyamirambo yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganywa gukorwa muri gahunda ziri imbere.


Ibirori byabanjirijwe n’akarasisi k’ama moto n’ama modoka, abanyamuryango biganjemo abagore, bikorwa hagamijwe kwishimira ibyiza umuryango RPF Inkotanyi wagezeho mu mwaka tubuyemo wa 2025.




Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, Madame MUNGANYIMANA Christine, yavuze ko mu byaganiriweho muri iyi nteko rusange harimo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bamwe na bamwe bo muri uyu murenge.

Aganira na URUVUGORO.RW yagize ati ” N’ubwo twishimira ibyagezweho mu murenge wacu ariko turacyafite akazi ko guhosha amakimbirane mu miryango imwe n’imwe, urubyiruko ruta ishuri rukishora mu biyobyabwenge ndetse n’inda zidateganyijwe ziterwa abangavu tutibagiwe no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato ibyo byose biri mubyo tugiye kwitaho.
Reba andi mafoto yaranze igikorwa cy’inteko rusange y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu murenge wa Nyamirambo.














Inkuru n’amafoto byateguwe na: ISHIMWE Claude Chaba 0788392492
