“Nta Yandi Mahitamo Dufite” – Nangaa Atangaje Ko AFC/M23 Igiye Guhangana na Kinshasa

“Nta Yandi Mahitamo Dufite” – Nangaa Atangaje Ko AFC/M23 Igiye Guhangana na Kinshasa

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ihuriro ayoboye ridafite ubundi buryo uretse kwirwanaho nyuma y’ijambo Perezida wa Félix Tshisekedi yavugiye i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Mu butumwa yashyize hanze, Nangaa yavuze ko Tshisekedi yongeye gutangaza intambara ku mugaragaro ndetse ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo gushyira imbere intsinzi ya gisirikare nk’umurongo wa politiki ya Leta.

Yagize ati: “AFC/M23 irabimenye. Iyi myitwarire ya gisirikare y’ubutegetsi bwa Kinshasa ntidusigaranye andi mahitamo uretse kwirwanaho kugira ngo duhangane n’iri terabwoba ryatangajwe ku mugaragaro n’ubutegetsi.”

 

Nangaa kandi yavuze ko ibitero bikomeje kubera mu gace ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, bigaragaza ko ibintu bikomeje gufata indi ntera. Yashinje ihuriro rigizwe n’ingabo za Congo, umutwe wa FDLR n’ingabo z’u Burundi gukomeza ibikorwa bya gisirikare AFC/M23 ivuga ko biyigambiriye.

 

Uyu muyobozi yanenze kandi abahuza mu biganiro by’amahoro n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, avuga ko guceceka kwabo ku biri kubera ku rugamba bishobora gufatwa nk’ubufatanyacyaha, cyane cyane ko ngo bazi neza uko ibintu bihagaze mu burasirazuba bwa Congo.

 

Aya magambo ya Nangaa aje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ibintu bishobora kurushaho gukaza umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *