Igisimu kigaragara imbere y’amarembo y’inyubako y’Akarere ka Kicukiro giteye impungenge abaturage
Umuhanda wa Kicukiro–Nyanza ukomeje gukoreshwa n’abantu benshi ndetse n’ibinyabiziga byinshi buri munsi, ariko hari aho abaturage bavuga ko hatangiye kugaragara ikibazo giteye impungenge, by’umwihariko imbere y’amarembo y’inyubako y’Akarere ka Kicukiro.

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko hagaragaye igisimu muri uwo muhanda, bakavuga ko gishobora guteza impanuka igihe kitakosorwa hakiri kare. Bavuga ko icyo gisimu kibangamira cyane cyane abatwara ibinyabiziga na moto, cyane cyane mu masaha y’ijoro cyangwa mu bihe by’imvura.
Ikibahangayikishije kurushaho ni uko uwo muhanda bavuga ko wakozwe mu gihe cya vuba, bityo bakibaza impamvu watangiye kwangirika mu buryo bwihuse. Hari abavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’uburyo dallette zashyizweho, aho bakeka ko hakoreshejwe sima idahagije. Icyakora, ibi ni ibitekerezo by’abaturage, bikaba bisaba igenzura n’isobanuro bitangwa n’inzego zibishinzwe.
Abaturage basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’inzego zishinzwe ibikorwa remezo kugera kuri icyo kibazo mu maguru mashya, bagakora isuzuma no kugisana mbere y’uko cyongera ubukana cyangwa kikagira ingaruka ku mutekano w’abakoresha uwo muhanda.
Bavuga ko gukemura iki kibazo hakiri kare byarinda impanuka zishobora guterwa n’iyo yangirika ry’umuhanda, ndetse bikarinda ko ibikorwa remezo bikomeza kwangirika bikazasaba amafaranga menshi mu kubisana.
Abaturage basanga ibikorwa remezo bishya bikwiye kuramba no gukorwa hubahirizwa ubuziranenge, kugira ngo bikomeze gufasha ababikoresha aho kubabera intandaro y’impungenge.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi
Kubasha kuduha amakuru cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, batwandikira kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.
