BREAKING: Anita Among yaba ari mu mazi abira! Haravugwa ko ashobora koherezwa muri Gereza ya Luzira

BREAKING: Anita Among yaba ari mu mazi abira! Haravugwa ko ashobora koherezwa muri Gereza ya Luzira

Amakuru akomeje gukwirakwira muri Uganda aravuga ko hari ibiganiro bikomeje kuba hagati y’inzego zitandukanye mbere y’umunsi wa Mbere, aho bivugwa ko uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera ndetse bikavamo koherezwa muri Gereza ya Luzira.

Amakuru ataremezwa n’inzego zibifitiye ububasha avuga kandi ko amafaranga ari kuvugwa mu iperereza rirebana n’ibyaha bya ruswa, aho Chris Obore n’abandi bakozi b’Inteko ya Uganda batawe muri yombi, ngo yaba yari agenewe Anita Among, ariko akabanza kunyuzwa kuri konti z’abo bantu.

Aya makuru yakajije umurego nyuma y’uko umunyamakuru Sabiti Dayo wa NBS Television atangaje ko hari ibiganiro bikomeje kubera inyuma y’amarido, asaba abantu gukomeza gutegereza kuko ashobora gutangaza amakuru arambuye mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta ya Uganda, urw’ubutabera cyangwa urushinzwe kurwanya ruswa ruratangaza ku mugaragaro ko Anita Among yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa cyangwa koherezwa muri Gereza ya Luzira. Ni yo mpamvu aya makuru agomba gufatwa nk’ari mu rwego rw’ibivugwa kugeza igihe inzego zibifitiye ububasha zizabitangariza ku mugaragaro.

Uruvugiro.rw rukomeje gukurikirana iyi dosiye, kandi rurabagezaho amakuru yose yizewe uko agenda amenyekana.

 

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi

Ku bashaka kuduha amakuru, kumenyekanisha ibikorwa byabo cyangwa kutugezaho ibitekerezo, batwandikire kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *