Miliyari 75 z’ikawa zishyize Rwabwogo, umukwe wa Museveni, ku gitutu mu Uganda

Miliyari 75 z’ikawa zishyize Rwabwogo, umukwe wa Museveni, ku gitutu mu Uganda

Impaka zikomeje kuvuka muri Uganda nyuma y’amakuru avuga ko amafaranga angana na miliyari 75 z’amashilingi ya Uganda yagenewe gahunda yo gushishikariza Abanya Uganda kunywa ikawa.

Iyi gahunda yahise itera kwibaza ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, aho bamwe mu baturage n’abasesenguzi basaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu amafaranga menshi yashyizwe mu bukangurambaga bwo kongera umuco wo kunywa ikawa mu gihugu.

Amwe mu majwi yanenze iyi gahunda yayerekeje kuri Rwaboogo, umukwe wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, avuga ko hakwiye kubaho ibiganiro ku bikorwa by’abantu bose bifite aho bihuriye n’imiyoborere n’ikoreshwa ry’umutungo rusange.

Umwe mu batangaje ibitekerezo kuri iki kibazo yavuze ko nubwo Perezida Museveni atifuza ko abagize umuryango we bagirwa impamvu yo kunengwa mu ruhame, abaturage bagomba kugira uburenganzira bwo kuvuga ku bikorwa bishobora kugira ingaruka ku izina rya Perezida n’ishyaka riri ku butegetsi, NRM.

Yagize ati:

“Perezida ntiyifuza ibiganiro ku bagize umuryango we, ariko tugomba kwemererwa kuvuga ku bantu ibikorwa byabo bishobora kwangiza izina rya Perezida na NRM. Rwaboogo ubwe yaduteye inkunga yo kuvuga, rero reka tuvuge.

Aya magambo yongeye gukongeza impaka ku ruhare rw’abantu bafite aho bahuriye n’abayobozi bakuru mu mishinga ya Leta, ndetse n’uburyo abaturage bakwiye gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga ya Leta.

Abashyigikiye gahunda yo guteza imbere ikawa bavuga ko ishobora gufasha kongera isoko ry’ikawa mu gihugu no guteza imbere abahinzi bayo. Abayinenza bo bavuga ko hakwiye kurebwa niba amafaranga yashowe azatanga umusaruro ujyanye n’agaciro kayo.

Kugeza ubu, impaka ziracyakomeje mu gihe abaturage bategereje ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’iyi gahunda n’imikoreshereze y’amafaranga ayigenewe.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.

Ushaka kutugezaho amakuru, ibitekerezo cyangwa kwamamaza ibikorwa byawe, twandikire kuri WhatsApp.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *