Muri Kenya, umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu batanu (5)
Muri Kenya, umugeni yaguye mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu batanu (5) bo mu muryango umwe, bitewe n’ikamyo itwara lisansi yari ifite umuvuduko mwinshi yagonganye n’imodoka ikora imihanda (Tractor).
Polisi yo muri Kenya yatangaje iyo kamyo imaze kugonga imodoka ikora imihanda, nayo yahise igonga imodoka yo mu bwoko bwa Probox yari itwaye abantu barindwi harimo n’umugeni, ku muhanda uva ahitwa Eldoret ugana i Malaba.
Mu nkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya ndetse na Citizen TV, ivuga ko uwitwa Simon Koskei, Sebukwe w’uwo mugeni waguye mu mpanuka, yasobanuye ko abari muri iyo modoka bari abo mu muryango we, ubundi bari bagiye ari batandatu, ariko abakoze impanuka ari barindwi nyuma y’uko bari bavuye mu muryango w’umugeni umuryango wamubahaye, impanuka iba bari mu rugendo bagaruka.
Yagize ati, “Umuryango wanjye wari mu rugendo bava kwa bamwana, kuko nitwe twari dushatse umukobwa wabo, bagenda bari batandatu, ariko bagezeyo bahabwa uwo mugeni baramuzana kugera aho impanuka yabereye”.
Umwe mu babonye impanuka iba witwa Eduin Masai yavuze ko, “Ikamyo itwara lisansi yatambutse ifite umuvudko mwinshi, nyuma y’akanya gato twumva ikintu gituritse cyane, tugiye kureba dusanga yagonze Tractor, itakaza icyerekezo igonga imodoka ya Probox. Tugeze neza aho impanuka yabereye dusanga hari abantu batanu bamaze gupfa”.
Julius Meli, Komanda wa Polisi ya Lugari aho impanuka yabereye yavuze ko batangiye iperereza kuri iyo mpanuka, ndetse bakaba barimo gushakisha, abantu bari muri iyo Tractor kuko bahise biruka barahunga impanuka ikimara kuba.
Yagize ati, “Twafashe umushoferi w’ikamyo yari itwaye lisansi, ubu dukomeje gushakisha abari bari muri iyo Tractor kuko ntibagiye kure, bari hafi”.
Polisi kandi yahamije ko uretse abo bantu batanu bahise bapfa baguye muri iyo mpanuka, harimo abandi babiri bayirokotse ariko bakomeretse cyane, bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Eldoret kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Imirambo ya ba nyakwigendera yo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’agace ka Webuye kugira ngo ikorerwe isuzumwa rikorerwa imirambo.
