Album Social Mula yateguje abakunzi be yaheze he?
Inkuru ya Teta Sheila
Social Mula yagaragaje ko impamvu yateguje album ye ya kabiri umwaka wa 2025 ugitangira ariko ntihite ijya hanze, habayeho ikibazo cy’uko imwe muri studio zari zakoze ku ndirimbo ziyiriho yagize ikibazo, igakurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bituma imashini zari ziriho zifatirwa mu gihe hakorwaga iperereza ku kibazo cyabaye.

Uyu muhanzi yari yateguje album yise “Confidence’’, iriho indirimbo 13. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ikibazo cyari cyabaye cyamaze gukemuka agahabwa indirimbo ze nyuma y’igihe kinini.
Ati “Hari studio nari nakoreyemo zimwe mu ndirimbo ziri kuri album, yagize ikibazo ijya mu Bugenzacyaha, ariko mu gihe gito indirimbo zanjye nzibonye, natangiye kuzishyira hanze. Hari ukuntu umuntu agira ibibazo n’umuntu ntibumvikane ugasanga hari undi ubigendeyemo, nanjye ni uko byagenze kandi nta kibazo njye nari mfitanye n’uwo bagiranye ubwumvikane buke. Yari yarezwe muri RIB ikirego gitangira gukurikiranwa, ubu rero nibwo nabonye indirimbo zanjye.’’
