NYARUGENGE: Kwibuka32 mu kagari ka “Kamuhoza, mu merenge wa Kimisagara, abaturage bifatanyije n’abayobozi.
Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ku rwego rw’akagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge, umuhango wabereye ahazwi nko ku rusengero rwa “HAVEST CHRISTIAN CHURCH KAMUHOZA, kuri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi bw’akagari ka Kamuhoza kubufatanye n’ubuyobozi bwa Ibuka muri aka kagari, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye mu murenge wa Kimisagara, hamwe n’inzego zitandukanye.

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Kimisagara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Perezida w’inama njyanama y’umurenge, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage b’akagari ka Kamuhoza muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka muri aka kagari ka Kamuhoza byabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka abacu bazize Genoside yakorewe Abatutsi. nyuma gato Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Katabaro madame “SIBOMANA Josephine, atanga ijambo ry’ikaze ku bashyitsi bitaririye iki gikorwa.





Mu kiganiro cyigisha amateka mabi yaranze U Rwanda cyatanzwe na “UWAMWEZI Orive, yibukije abitabiriye ko n’ubwo twibuka ku kunshuro ya 32 Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba dutuyemo hakiri abafite ingengabitekerezo iganisha ku gukora Genoside, by’umwihariko muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo haracyari abasize bahekuye U Rwanda benshi ni ho bahungiye kandi ko bahora bifuza kugaruka kumena amaraso.

Mbere y’uko umutangabuhamya atanga ubuhamya umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo gakondo uzwi nka “KANKUNDIYE Farida, yaririmbiye abarokotse Genoside yakorwe Abatutsi arabahumuriza ndetse ababwira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Umutangabuhamya witwa “BIZIMANA Rachel, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagari ka Kamuhoza, yavuze ko ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga abatutsi muri aka gace ahanini bwaturutse ku nterahamwe yitwaga KARUSHARA Rose wari Konseye.


Mbere y’uko Genoside itangira KARUSHARA Rose yakoraga urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa, nyuma Genoside itangiye akajya atungira urutoki interahamwe Abatutsi bagomba kwica zikabatemagura.
Mu ijambo rye Bwana “KAYIRANGA Gilbert, Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kimisagara yashimiye cyane abitabiriye iki gikorwa, mu kiganiro yabagejejeho ashimira cyane Ingabo zahoze ari iza (RPA) kubera uruhare zagize mu kurokora abahigwaga, zigahagarika Jenoside zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.


Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru bwana “NKOMEZE Alexis, yagarutse ku mateka mabi yaranze U Rwanda, yibutsa Ababyeyi ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abana babo amateka mabi yaranze URwanda kugirango ikoranabuhanga ritazabayobya bakayiga uko atari.
Reba andi mafoto yaranze igikorwa cyo kwibuka mu kagari ka Kamuhoza.








Inkuru n’Amafoto byateguwe na: ISHIMWE Claude Chaba 0788392492.
