Nyarugenge:Kigali: yafashe amatiyo aturuka mu bwiherero ayobora umwanda mu nzira y’abaturage.

Nyarugenge:Kigali: yafashe amatiyo aturuka mu bwiherero ayobora umwanda mu nzira y’abaturage.

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gatare akagari ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bahangayikishijwe n umuturage wafashe amatiyo aturuka mu bwiherero akamena umwanda mu nzira y’abaturage.

Uyu muturage wakoze aya mahano bavuga ko yanze kumvira mu gihe bamusabye ko yashaka ahantu ayoborera aya mazi y umwanda hatari mu nzira y’abaturage kuko ashobora kubateza ibyago ku buzima harimo n indwara.

Yafashe amatiyo ya mazi yanduye ayohereza mu nzira y’abaturage

 

Aya ni amatiyo yohereza amazi yanduye mu nzira y’abaturage.

 

Ibikoresho by’isuku birimo umwanda ukomeye ubisanga byandagaye umunsi y’urugo rwe.

 

Munsi y’urugo hari agashyamba bagize ikimoteri

Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye ashyirwamo inkuru avuga ko uyu muturage bamugiriye inama inshuro nyinshi yo kureka no kwangiza inzira y’abaturage ayimenamo umwanda harimo n’ukomeye uturuka mu bwiherero ariko aryumaho.

Mu magambo ye ati ‘banyamakuru namwe nimundebere ibyo uyu muturage yakoze ni gute ushobora gufata amazi yo muri toilette ukayohereza mu nzira y’abaturage uba utekereza cyangwa none se nkumva umuntu ukura aha ngaha nkuko we atabizi kwinjira ikoreshwa n’abaturage ese yananiwe gucukura icyobo kugira ngo yoherezemo uyu mwana kuki awohereza mu muhanda ni mundebere amasazi ari ahangaha abana barahanyura buri munsi ubuse iyi sindwara ari kuduteza ?

Ubuyobozi bw’umurenge wa kigali bwatangaje ko bugiye guhagurukira iki kibazo ndetse bakangurirwe kugira isuku mwobo warakoze ibinyuranyije n’amategeko y’isuku azabiryozwa.

 

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *