‎Gasabo: Yemeye ko asanzwe acuruza urumogi nk’umuntu wabigize umwuga.

‎Gasabo: Yemeye ko asanzwe acuruza urumogi nk’umuntu wabigize umwuga.

‎Gasabo: Polisi yafashe Umugore ucuruza Urumogi

‎Tariki ya 29/08/2025 , Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafashe umugore witwa KAKURE Marie Louise 54yrs, afite udupfunyika 274 tw’urumogi murugo iwe, yafatiwe mu karere ka Gasabo, Umurenge Gisozi, Akagali ka Ruhango, Umudugudu Kanyinya.

‎Abaturage batanze amakuru kuri Polisi ko uyu Mugore acuruza ibiyobyabwenge abapolisi bajya aho atuye bamusatse basanga igikapu mu nzu kirimo Urumogi udupfunyika 274.


Akimara gufatwa yemeye ko asanzwe acuruza urumogi nk’umunti wabigize umwuga.

‎Kakuze n’urumogi yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri station ya Gisozi ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

‎Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage, iributsa abandi kujya batangira amakuru ku gihe abantu nkaba bagafatwa.

‎Polisi iributsa abaturage kwirinda gukora ibyaha cyane cyane abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge haba ku binywa, ku bicuruza, kubyinjiza mu gihugu byose bihanwa n’amategeko kandi ibihano bikomeye.

‎Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *