Nyarugenge-Kigali:Ubusinzi n’urugomo rukabije mu murenge wa kigali

Nyarugenge-Kigali:Ubusinzi n’urugomo rukabije mu murenge wa kigali
Abaturage batuye ndetse n’abacururiza mu murenge wa kigali mu gace ka kiruhura aho bakunze kwita ku ka Etaje babangamiwe n’ubusinzi bukabije buturuka ku bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Amakuru atangwa n’ abaturage bo muri ako gace bavuga ko batanze iki kibazo mu nzego z ubuyobozi harimo iz umudugudu n’akagari ariko kugeza aya magingo byigeze bitanga.

Umunyamakuru w’ikinyamakuru uruvugiro ya nyarukiye muri ako gace kavugwamo ubusinzi bukabije atungurwa no kubona abantu basinze abandi bari kugenda badandabirana ku manywa y’ihangu mu masaha y akazi.

Amasaha ya mu gitondo usanga bamaze gusinda abandi badandabirana

Umwe mu baturage utuye ruguru gato y’utu tubari avuga ko ubusinzi muri aka gace bumaze gufata indi ntera aho batagishobora gusinzira cyangwa ngo bagire icyo bimarira bitewe n uko ababirirwa banywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge bababuza amahwemo ari naho haturuka ubujura n ubugizi bwa nabi.

mu magambo ye ati “impamvu duhangayitse ni uko aba bantu benshi usanga baturuka za nyabugogo na kimisagara hari n’abandi baturuka za giti cy’inyoni na za kiderenka bagahurira hano maze bakirirwa banywa inzoga bakarwana abandi bakamenagurana imitwe muri make ni agahinda gusa mutuvuganire nta muturage utuye hano ugishobora gusinzira bitewe n ubusinzi bukabije. 

Ba nyiri tubari bakimara kubona kamera z umunyamakuru bahise baburirwa irengero abandi begekaho imiryango ari nako abandi bihisha mucocezo inyama bagura kuri make ku ibagiro rya Nyabugogo”. 

 

Ni mu murenge wa kigali mu gace ka kiruhura aho bita ku ka Etaje

Umunyamakuru yashatse kumenya inzego z ubuyobozi bw umurenge wa kigali niba iki kibazo bakizi ariko inshuro zose babahamagaye ku murongo wa telefone ntibigeze baboneka.

Ni mu gihe leta y’ u rwanda ikomeje gushishikariza abaturage kubahiriza amasaha yo gufunguriraho utubari ugasanga atari uko bimeze mu duce turi mu nkengero z’umujyi bigaha icyuho abacuruza inzoga zitemewe kubera ko ziba zigura amafaranga make.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *