Kicukiro-Gahanga: Umwanda uravuza ubuhuha mu kigo Glory school Academy
Abaturage barerera mu kigo Glory school Academy giherereye mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga bahangayikishijwe n’ umwanda uri muri iki kigo.
Ababyeyi baganiriye n’ ikinyamakuru Uruvugiro bavuga ko abana babo bashobora kuzahakura indwara zitandukanye kubera umwanda.
Umunyamakuru ubwo yageraga kuri iki kigo, mu masaha ya saa sita yasanze abana aribwo bagisohoka ariko amazi yanduye cyangwa se ayo umwanda ari imbere y’amashuri bari kuyakiniramo.

Usibye umwanda ugaragara kuri iki kigo twasanze abana bari gukinira mu bikoresho by’ubwubatsi, bari gukinira mu nsinga z’amashanyarazi zabafundi bahawe imirimo yo gusudira tukibaza impamvu babangikanya imirimo y’ ubwubatsi mu gihe cy’ amasomo nta bwirinzi.






Ubwiherero bw’ababana iyo uhageze ura tangara mwasuku ihagaragara ndetse n aho bihagarika hateye inkeke.

Inyuma y’iki niho bajugunya imyanda noneho hepfo yacyo hari amatiyo ajyana amazi y’umwanda kandi yegereye cyane ibyumba by amashuri n’ amadirishya ibirahuri byaramenaguritse.
Umuyobozi w umurenge wa gahanga Bwana Rutubuka Emmanuel Ya♦gize ati: “Ntituzihanganira ikigo na kimwe gikomeza kugira uburangare ku buzima bw’abana bacu. Turasaba abayobozi b’amashuri kongera gusuzuma aho abanyeshuri bararana, aho bafatira amafunguro, ndetse n’uburyo bategurirwamo amafunguro. Aho hose hagomba kuba hasukuye kandi hari ibikoresho bijyanye n’igihe.” atubwira ko ugiye koherezayo Ekipe ishinzwe ubugenzuzi kugira ngo iki kibazo bagikemure.
