SACCO y’akarere ka Nyarugenge igomba kubazwa amafaranga 53M y’abaturage yibwe muri SACCO ya Rwezamenyo.Hamenyekanye n’ibya Gitega
Amakuru ku nguzanyo yatangiwe kuri Branch ya Gitega bikitwako ari ubujura:
Ubuhamya buturuka ku bazi neza iki kibazo
Iyi nguzanyo itandukanye niza Sacco ishami rya Rwezamenyo kuko yo ntabujura bwabayeho. Yatanzwe yujuje ibisabwa,ifite n’ingwate yandikikijijwe muri RDB! Ihabwa famille n’amafaranga yiyo nguzanyo ya retiriwe n’umugabo ajya gukoreshwa mubyinjiriza urugo!kandi iyo nguzanyo yarishyurwaga niyo famille.
Umuryango waje kugira ibibazo.
Uyu muryango waje kugira ibibazo nka famille (umugabo n’umu göre) bagira ubwumvikane bucye mu rugo rwabo bibaviramo gukererwa kwishyura ariko bidakabije ku buryo yateza ikibazo kuko yari akerewe nku kwezi n’ iminsi irengaho!.
Umukiriya izina rye ritashizwe mu nkuru,akimara kubona ko barimo kumwishyuza, ubuyobozi bwamutumyeho agaragaza ko bamuha umwanya akabanza gukemura amakimbirane ari mu rugo ubundi akareba uko agurisha imodoka ye akaza akishyura umwenda wose ukavamo!
Umuyobozi wa Sacco y’akarere ka Nyarugenge,yanze kubiha agaciro ahita yihutira kujyana bamwe mu bari abakozi ubu birukanwe,muri RIB kubera urwango yarafitiye abakozi, ndetse na Perezida atamusize,abyita ko ari inguzanyo ya baringa!ayo mafaranga nayo akaba yatangiwe kuri konti nayo yabaringa!
Compte ya Baringa ? Ikinyoma cyambaye ubusa
Nyamara ibyo byose uyu muyobozi wa SACCO y’Akarere ka Nyarugenge yita baringa soko biri. Iyo konti yakoreshwaga ni yo famille yabitsagaho inabikuza!kandi niyo nguzanyo yari yujuje ibisabwa kuko nakanama kiga inguzanyo kayemeje!iyo famille igatwara amafaranga kandi bakanayishyura neza mu gihe kingana namezi arenga arindwi!.
Niyo mpamvu itakwitwa baringa cg ngo byitwe ubujura kuko hari ubyemera kandi adahakana kwishyura!!ahubwo banze kumutega amatwi kuko MD harabo yashakaga kwikiza!ariko naka kanya akaba abyita ubujura!.
Izi Nzego zigomba guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya
BNR, RCA, MINECOFIN, n’ Akarere igomba gucukumbura impamvu Umuyobozi wa Sacco y’akarere ka Nyarugenge ashaka kweguza President,
Ese kuki imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka kwegura president aho gusaba gushyira hamwe ngo batafanye gukemura ibibazo ngo amafranga y’ abaturage agaruzwe,,ndetse n’ ibibazo abakozi bafite. ?
Haribazwa,
A).Ese president nawe yaba ari umwe mu biga izo nguzanyo?
B).Ese President yaba ariwe wakingiye abakozi ikibaba bagatoroka?
C).Ese ninde ugomba ku menya no gutanga amakuru yibanze aregera ikigo akaba yaratumye ayo makuru yibanze adatangwa?
D).Ese ninde wemeza ko inguzanyo yujuje ibisabwa kugirango ihabwe amafranga muburyo bwemewe aho kwitwa baringa?
E).Ese ni nde ufite ubureganzira bwo gutegeka abashinzwe kurekura inguzanyo ngo zizosohoke bikaba byarabaye maze amafranga y’ abaturage agatangwa ariko ntabibazwe ?
F) Ese ninde utanga uburenganzira ngo amafranga runaka asohoke ajye kumakonti y’ abakiriya?
G).Mwebwe mushinzwe kureberera amakoprerative ndetse n’ ibigo by’ imari iciriritse, mubumenyi bwanyu muzobereyemo, ku neza y’ umuturage wabikije amafranga ye, nti muri kumuhemukira ?
Biravugwa komuyo ko President ari hafi kweguzwa,
Niba atari ukugira ngo hasibanganywe ibimenyetso bigaragaza irengero ryayo mafaranga y’ abaturage yibwe biturutse k’ uburangare ndetse n’ akagambane k’ abakozi, baba abato ndetse n’ abakuru bafite aho bahurira no gutanga izo nguzanyo zibiweho, ku ishami rya Rwezamenyo, noneho bagahitamo kuba basezerera President mu rwego rwo kujijisha no kuyobya uburari, RCA n’ akarere ka Nyarugenge mubirebane ubushishozi,.
Mugomba kumenye neza impamvu y’ iki kifuzo cy’ umuyobozi mukuru wa Sacco y’ akarere ka Nyarugenge.
Byongeye ko abakozi ikinyamakuru Uruvugiro cyaganiriye nabo, ubona batiyumvisha impamvu mu ishami rya Rwezamenyo hibwe agera kuri 53,000, 000 frw, nyamara abatumye ayo mafranga yibwa ntibashyikirizwe ubutabera.
Aha hakibazwa impamvu bo bakomeje gukikingirwa ikibaba. Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) bukwiye kwinjira neza muri iki kibazo maze abagize uruhare mu isohoka ry’ aya mafaranga bose bakabibazwa, amafranga akagaruzwa.
Murakoze Cyane ku cyifuzo cy’ abaturage banyujije mu kinyamakuru Uruvugiro.rw
