Ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali perezida Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame Bunamiye Intwari z’U Rwanda.
Uku kwezi kwaranzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga byibutsa Abanyarwanda kwitegura no kugira uruhare mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi w’Intwari z’lgihugu; ndetse no kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari mu mibereho yabo ya buri munsi.
Kwizihiza uyu munsi kandi, bikorwa mu ngeri zose haba mu biganiro, gutegura amarushanwa mu mikino itandukanye, ibitaramo n’ibindi.
Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999, nyuma y’uko utandukanyijwe n’uwo gukunda Igihugu wabaga ku wa 1 Ukwakira buri mwaka.
Intwari u Rwanda rwizihiza ziri mu byiciro bitatu birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.




Posted by: ISHIMWE Claude Chaba
