Kicukiro: Imurikabikorwa rya JADF Open Day ryasize abaturage bishimiye ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere
KICUKIRO – Imurikabikorwa rya JADF Open Day (Joint Action Development Forum), ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro, ryasojwe kuri uyu wa 26 Kamena 2026 nyuma y’iminsi ibiri rimurika ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’udushya bikorwa n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, ibigo bya Leta n’ibyigenga, amakoperative, ba rwiyemezamirimo, amashyirahamwe ndetse n’abanyabukorikori bamuritse ibikorwa byabo mu nzego zitandukanye zirimo ubukorikori, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Imurikabikorwa ryari rigamije kugaragaza ibikorwa byagezweho n’abafatanyabikorwa, gusangizanya ubunararibonye no gukomeza gushimangira uruhare rw’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no guteza imbere Akarere ka Kicukiro.

Mu ijambo rye, Perezida wa JADF yashimiye abitabiriye iri murikabikorwa, avuga ko ibikorwa byamuritswe bigaragaza ubushake n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yanashimiye Akarere ka Kicukiro ku kuba gakomeje kwitwara neza no kwegukana ibihembo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.


Yavuze ko JADF izakomeza gushishikariza abafatanyabikorwa bose gukomeza gukorera hamwe no gushyigikira gahunda za Leta, kuko ubufatanye ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye.
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, washimiye JADF n’abafatanyabikorwa bose bamuritse ibikorwa, avuga ko bageze ku rwego rwiza rw’iterambere kubera ubufatanye burangwa hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa.
Yashimangiye ko ibimaze kugerwaho n’Akarere, birimo n’imihigo gakomeje kwesa, bishingiye ku mikoranire myiza n’uruhare rw’abafatanyabikorwa, abasaba gukomeza uwo murongo kugira ngo iterambere rikomeze kugera ku baturage bose.
Imurikabikorwa rya JADF Open Day ryasojwe abaturage n’abaryitabiriye bagaragaje ko ryababereye urubuga rwiza rwo kumenya ibikorwa bitandukanye bikorwa mu Karere ka Kicukiro, no gusangira ibitekerezo byafasha gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
