Meya wa Tshikapa yatangaje benshi nyuma yo gutanyagura Itegeko Nshinga rya RDC mu ruhame
Mu mujyi wa Tshikapa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) havutse impaka zikomeye nyuma y’uko Meya w’uwo mujyi, Me Faustin Lumuluabu, agaragaye mu gikorwa rusange atanyagura kopi y’Itegeko Nshinga ry’igihugu imbere y’imbaga y’abaturage.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza afashe Itegeko Nshinga, araritanyagura, mu gihe abari bitabiriye icyo gikorwa bamukomera amashyi banarangurura amajwi yo kumushyigikira.
Mu ijambo yavugiye aho icyo gikorwa cyabereye, yavuze ati:
>”Twaravuze oya ku Itegeko Nshinga ririho ubu, ndetse twanamaze kuritanyagura.”
Aya magambo yahise akurura impaka ndende, kuko hari abayabonye nk’ubutumwa bugaragaza ko hari abifuza ko Itegeko Nshinga rihindurwa, mu gihe abandi bavuga ko gutanyagura inyandiko shingiro y’igihugu mu ruhame ari igikorwa gishobora gufatwa nko gusuzugura amategeko n’inzego z’igihugu.
Iki gikorwa kibaye mu gihe muri RDC hakomeje kuvugwa cyane umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga. Abashyigikiye iyo gahunda bavuga ko hari ingingo zikeneye kuvugururwa kugira ngo zijyane n’ibihe igihugu kirimo, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko impinduka nk’izo zishobora gufungura inzira yo kongera igihe Perezida Félix Tshisekedi yakomeza ku butegetsi.
Kugeza ubu, ubuyobozi bukuru bwa Leta ya RDC ntiburagira icyo butangaza ku mashusho agaragaza Meya wa Tshikapa atanyagura Itegeko Nshinga. Gusa icyo gikorwa gikomeje guteza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu nzego zitandukanye, aho benshi bibaza icyo gisobanura ku hazaza h’impinduka ziteganywa ku Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
