Uwiyita Cyprian Is Nyakundi kuri x, yibasiye bikomeye Gen. Muhoozi, avuga ko yishingikirije ku izina rya se aho kwiyubakira irye

Uwiyita Cyprian Is Nyakundi kuri x, yibasiye bikomeye Gen. Muhoozi, avuga ko yishingikirije ku izina rya se aho kwiyubakira irye

Cyprian Is Nyakundi yibasiye bikomeye Gen. Muhoozi, avuga ko yishingikirije ku izina rya se aho kwiyubakira irye

Uwiyita Cyprian Is Nyakundi, umwe mu bakoresha urubuga X bakunze gutangaza ibitekerezo bikomeye ku bibera muri Afurika y’Iburasirazuba, yongeye kwibasira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, amunenga ku buryo ageze ku buyobozi no ku myitwarire ye.

Mu butumwa burebure yashyize kuri X, Nyakundi yavuze ko Muhoozi atubakiye izina rye ku bikorwa yakoze cyangwa urugamba yanyuzemo, ahubwo ko ubuzima bwe bwose bwaranzwe no gukingirwa ikibaba n’ubutegetsi bwa se, Perezida Yoweri Museveni.

Yagize ati Muhoozi yakuriye mu buzima bworoshye bwo mu ngoro y’umukuru w’igihugu, arindwa n’ubutegetsi n’igisirikare kuva akiri muto, bituma bamwe bamufata nk’umuyobozi ukomeye kandi we ubwe atarabiharanira.

Yakomeje avuga ko, n’ubwo hari abatemeranya n’uburyo Perezida Museveni yafashe ubutegetsi, nibura yabugezeho abuharaniye. Avuga ko Muhoozi we yasanze ubutegetsi bumutegereje, akibwira ko kuba ari umuhungu wa Perezida bihagije ngo abe umuyobozi ukomeye.

Nyakundi yanavuze ko impamvu Muhoozi akunze kwibasira ibitangazamakuru ari uko atinya abaturage bafite ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ashimangira ko itangazamakuru ridashobora gucecekeshwa burundu.

Yasoje avuga ko igihe Uganda izagira impinduka za politiki, Muhoozi azasanga izina ry’umuryango n’ubutegetsi yasigiwe bidahagije kugira ngo abaturage bamwemere nk’umuyobozi ukomeye.

Aya magambo aje mu gihe Muhoozi amaze iminsi avugwa cyane kubera ibyemezo n’amagambo akomeje gutangaza ku bibazo bya politiki n’itangazamakuru muri Uganda. Kugeza ubu, nta gisubizo araha ku butumwa bwa Cyprian Is Nyakundi.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *