Menya uko “UZAMUKUNDA yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi.
Uzamukunda Pudentienne yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, mu matora yabereye mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’uru rugaga, yabaye kuri uyu wa 21 Werurwe 2026.
Inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umugore ni mutima w’urugo, ni umusingi w’umuco, ubumwe n’Iterambere ry’Umuryango.”
Muri iyo nama hatowe abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu.
Uzamukunda Pudentienne ni we watorewe kuba Perezida, yungirizwa na Kabega Emilienne mu gihe Umunyamabanga ari Mukandayisenga Virginie.
Hatowe kandi Ushinzwe Imiyoborere Niyotwambaza Hitimana Christine, Ushinzwe Ubutabera hatorwa Umurerwa Ninette, Imibereho myiza hatorwa Marie Alice Kayumba Uwera, naho Ushinzwe Ubukungu hatowe Mbonyumutwa Kangabo Maryse.
Uzamukunda watorewe kuba Perezida asanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ufasha ufasha abagore n’abakobwa wa Young Women’s Christian Association (YWCA).
Muri iyi nama Nkuru, hagaragajwe n’ibikorwa byakozwe n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu myaka ibiri ishize.
Harekanyweho ko binyuze muri Gahunda y’Abagore 100” imenyerewe nka “ One Hundred Women” yimakaza umuco w’ubufatanye no kwigira, hazamurwa nibura abagore 100 batishoboye muri buri Murenge, buri mugore agahabwa igishoro cy’amafaranga bihumbi 100 Frw.
Gahunda ya kabiri ni Gahunda y’Inshingano z’Inyabutatu izwi nka “Triple roles”, yibanda ku buryo ababyeyi bahuza neza inshingano z’urugo, iz’ububyeyi n’iz’iterambere ry’umuryango n’Igihugu.
Naho gahunda ya gatatu ariyo Umugore mu cyerekezo 2050, igamije ubufatanye hagati y’abagore batuye mu Mudugudu umwe, bazamurana mu bumenyi, ubushobozi, bagendana intambwe ku ntambwe mu rugendo rwo kwigira no kuba umusemburo w’impinduka.
Mu myaka ibiri ishize, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, rwakomeje iyo ntego, mu kubaka ubushobozi bw’umugore ushoboye, ubereye u Rwanda.
Kuva mu 2023 kugera mu 2025, Umuryango FPR Inkotanyi wagize uruhare mu gutera inkunga imishinga y’abagore, bahabwa igishoro bakora ibikorwa bibyara inyungu.
Abagore kandi bakuwe mu muhanda bahabwa amasoko bakoreramo abandi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bafashwa kwibumbira mu ma koperative .
Mu kwizigamira, abagore bakanguriwe kujya muri gahunda ya Ejo Heza kandi bayitabira ari benshi.
Abatishoboye kandi bafashijwe bubakirwa inzu, baremerwa amatungo maremare n’amatungo n’amagufi bahabwa n’ibikoresho byo mu rugo.
Uragaga rw’Abagore rwagize n’uruhare mu bukangurambaga bwo mu miryango y’abana bataye ishuri, abenshi barisubiramo.
Abagore b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagize uruhare kandi mu mishinga ikomeye igamije iterambere ry’igihugu yaba mu buzima, uburezi, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo n’ibindi.
Hakozwe kandi ubukangurambaga mu guteza imbere imirire myiza no kurwanya igwingira n’isuku n’isukura.
Ikindi ni uko mu bufatanye n’izindi nzego, hakozwe inama ku rwego rw’igihugu yahuje abayobozi mu byiciro byose mu kurwanya isambanywa ry’abana n’inda ziterwa abangavu.
Imiryango yabanaga mu makimbirane nayo yaregerewe, iraherekezwa. Ubu imwe ibananeza, abenshi mu babanaga badasezeranye, barasezeranye kandi abana babo bandikwa mu bitabo by’irangamimerere.
Mu rwego rw’imibanire y’Umuryango FPR-Inkotanyi n’imitwe ya politiki y’ibihungu by’inshuti, bamwe mu bagize Urugaga rw’Abagore bitabiriye ibikorwa bitandukanye mu Bushinwa na Ethiopia.
Urugaga rwakiriye abagore bo mu Ishyaka riyoboye Igihugu cya Cuba, hatanzwe kandi amahugurwa n’ibiganiro ku banyamuryngo b’abagore baba muri muhanga.
Muri 2024, abagore bo mu Muryango FPR- Inkotanyi, babaye ku isonga mu bikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Banagize uruhare mu bukangurambaga bwo kwagura Umuryango wacu, aho abagore n’abakobwa bateye intambwe idasubira inyuma.
Muri myaka ibiri iri imbere 2025-2027, Umuryango FPR Inkotanyi uzarushaho kwimakaza umuco wo kwigira, guteza imbere ubukungu, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.
Gahunda ni uko nibura abagore bazakomeza gutozwa kwizigamira, gukorana n’ibigo by’imari no gukorera hamwe.
Perezida w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi, Uzamukunda Pudentienne, yagaragaje ko yiteguye gufatanya n’abagore mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Amb Bazivamo Christophe, yasabye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi by’umwihariko abagore babarizwa muri uyu muryango, gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyamuryango n’abaturage muri rusange kwitabira gahunda zawo.
Ati “Kwitabira gahunda za FPR Inkotanyi aho zibera hose mu Midugudu kugira ngo mubashe gushishikariza buri wese kuzishyira mu bikorwa mu buryo burambye. Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama birumvikana ko dushyize hamwe twese, abagabo, abagore, ntawe usigaye inyuma, tuzayigeraho, tukayishyira mu bikorwa yose, nta shiti.”
Visi Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko nubwo hari ibyo abagore bishimira bamaze kugeraho hakiri byinshi byo gukorwa.





