Gicumbi: Abaturage ba Rushaki bavuga ko babaruweho ihene na radio batunze muri sisiteme kandi batabifite, bituma Mituweli izamuka

Gicumbi: Abaturage ba Rushaki bavuga ko babaruweho ihene na radio batunze muri sisiteme kandi batabifite, bituma Mituweli izamuka

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi, bavuga ko batunguwe no gusabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 8,000 y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), nyuma yo gusanga muri sisiteme ya Leta babaruweho umutungo bavuga ko batunze kandi mu by’ukuri batabifite.

Aba baturage bavuga ko mu gihe bageze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, babwiwe ko amafaranga basabwa yiyongereye bitewe n’uko amakuru ari muri sisiteme agaragaza ko batunze amatungo magufi arimo ihene ndetse n’ibikoresho byo mu rugo nka radio. Nyamara bo bavuga ko ayo makuru atajyanye n’ukuri kw’imibereho yabo.

Umwe mu baturage yagize ati: “Twari tumenyereye kwishyura amafaranga make ya Mituweli. Ariko tugeze kwishyura uyu mwaka batubwiye ko tugomba kwishyura Frw 8,000 kuko muri sisiteme handitse ko dutunze ihene na radio. Ibyo bintu ntabyo dufite, ndetse hari n’abatarigeze batunga ihene mu buzima bwabo.”

Undi muturage yavuze ko icyo kibazo cyagize ingaruka ku muryango we kuko amafaranga yasabwaga arenze ubushobozi bwe.

Ati: “Twashatse kumenya impamvu amafaranga yazamutse, batwereka amakuru ari muri sisiteme. Twatunguwe no kubona handitse ibintu tutigeze dutunga. Turifuza ko ayo makuru akosorwa kuko adutera igihombo.”

Abaturage bavuga ko hari imiryango myinshi ifite ikibazo nk’icyo, bityo bagasaba ko hakorwa igenzura ryimbitse ku makuru yifashishwa mu kugena amafaranga abaturage bishyura y’ubwisungane mu kwivuza.

Bavuga ko amakuru atari yo ashobora gutuma abaturage bashyirwa mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bikabaviramo kwishyura amafaranga menshi cyangwa bamwe bagakerererwa kwishyura Mituweli, bityo bakabura serivisi z’ubuvuzi igihe bazikeneye.

Basaba inzego zibishinzwe, zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izishinzwe amakuru yifashishwa mu byiciro by’imibereho, gusuzuma iki kibazo no gushyiraho uburyo bwihuse bwo gukosora amakuru igihe umuturage agaragaza ko atari ukuri.

Abaturage bavuga ko bizeye ko ubuyobozi buzabumva, bugakemura iki kibazo kugira ngo hatagira abaturage bahohoterwa n’ibyemezo bishingiye ku makuru bavuga ko atari yo.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rushaki n’Akarere ka Gicumbi ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego. Uruvugiro.rw ruracyakurikirana iki kibazo, kandi nirubona ibisobanuro by’inzego zibishinzwe ruzabibagezaho.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi

Ufite amakuru, ikibazo cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe? Watwandikira cyangwa ugahamagara kuri WhatsApp: +250 785 026 490. Komeza gukurikirana Uruvugiro.rw ku makuru yizewe kandi agezweho.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *